umu amakuru- Bitunguranye Perezida Kagame yirukanye aba Minisitiri 2 Papias w’Uburezi na Jean Philbert w’Ikoranabuhanga | Umusingi

Bitunguranye Perezida Kagame yirukanye aba Minisitiri 2 Papias w’Uburezi na Jean Philbert w’Ikoranabuhanga

Views:
214

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, bitunguranye Perezida Kagame yirukanye abaminisitiri babiri ndetse anashyiraho abandi bayobozi bashya mu nzego nkuru za Leta.

Mu birukanywe  harimo Dr Papias Musafiri Malimba wari Minisitiri w’Uburezi na Jean Philbert Nsengimana w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Ibumoso :Jean Philbert Nsengimana,Iburyo :Dr Papias Musafiri Malimba

Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida Kagame Paul, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yashyizeho Eugene Mutimura nka Minisitiri mushya w’Uburezi asimbuye Dr Papias Musafiri Malimba, ndetse na Minisitiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho bwana Jean de Dieu Rurangirwa, asimbura Jean Philbert Nsengimana wari umaze igihe kirekire ayobora iyi Minisiteri yahoze inabarizwamo ibijyanye n’urubyiruko.

Eugene MutimuraMinisitiri mushya w’uburezi

 

Uretse aba bayobozi bakuru, Perezida Kagame yanashyizeho Olivier Kayumba nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, ndetse na Bwana Francis Musoni agirwa Umunyamabanga mukuru muri Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *