umu amakuru- Abanyamakuru barasaba ko icyaha cyo gusebanya kivanwa mu itegeko bitaba ibyo hakaba hagiye kubaho kuniga itangazamakuru | Umusingi

Abanyamakuru barasaba ko icyaha cyo gusebanya kivanwa mu itegeko bitaba ibyo hakaba hagiye kubaho kuniga itangazamakuru

Views:
40

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukuboza 2017 muri Diplomat Hotel abanyamakuru bakorera ibigo bitandukanye, bahuriye mu nama batanga ibitekerezo bizohererezwa Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego, basaba ko ingingo zifatwa nk’izibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo muri rusange, zakurwamo mu mushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

Ni igikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) ku bufatanye n’ Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) hamwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress.

Abitabiriye iyi nama basuzumye  ngingo ku ngingo bahera ku  ya 254 ivuga ku gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Bamwe mu banyamakuru batanga ibitekerezo bizagezwa imbere y’Abashingamategeko mu Rwanda

Uhereye i buryo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ Muganwa Gonzaga na Perezida wa RMC Barore Cleophas na Mugisha Emmanuel

Abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye n’abanyamakuru bari mu nama yo kwiga ku mushinga w’itegeko rigamije gukandamiza ubwisanzure bw’itangazamakuru

Ivuga ko umuntu ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe, aba akoze icyaha.

Iyo ngingo niyemezwa, uwabikoze azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri n’ihazabu itari munsi 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo.

Iyo icyo cyaha cyabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano byikuba kabiri.

Hari kandi ingingo ya 169 ivuga ku gusebanya n’izindi abanyamakuru bavuga ko zigamije gucecekesha itangazamakuru no kubuza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu Rwanda kandi u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza iterambere.

Icyo abanyamakuru bahurijeho ni uko icyaha cyo gusebanya cyakurwa mu mushinga w’amategeko mpanabyaha kikagirwa Civil.

Bamwe mu banyamakuru nabo bize amategeko bavuze ko gusebanya (Defarmation)bidafite ibimenyetso kuko umuntu ashobora kurakaza undi kubera inkuru umuvugwaho akabyita gusebanya akakurega bakagufunga ukazajya kwiregura amezi ashize ari menshi kandi ari uko bamwanditseho inkuru ishobora kuba ifitiye rubanda akamaro.

Ikindi abanyamakuru basanze abarimo gushaka guhindura iri tegeko kugirango barikaze ari ugushaka guhunga inshingano zabo kugirango babone uko bazajya bakora ibyo bashatse nta ubabaza impamvu zabyo .

Ines Nyinawumuntu yagize ati “Gusebanya bijye mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano kandi RMC yongererwe imbaraga ijye ikomeza ikore akazi ko guhana no kunga abanyamakuru batandukiriye inshingano zabo nkuko isanzwe ibikora kandi nta kibazo cyagaragaye mu myaka 4 imaze ikora ako kazi.”

Ntwali John Williams ati “Tuvuga ibiri mu nshingano z’abayobozi, ibyo bakabaye bakorera rubanda badakora niba babyise gusebanya ni ukuvuga ko itangazamakuru baba baripfutse umunwa. Icyaha cyo gusebanya gikozwe n’itangazamakuru hajya hakurikizwa izindi ngingo zihariye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Mugisha Emmanuel yavuze ko uru rwego rusanzwe rufite inshingano zo gukemura ibibazo bashyikirizwa kandi babikora neza .

Yakomeje avuga ko mu mahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru n’ubusazwe gusebanya bitemewe, uyarenzeho akaba ahabwa ibihano bitandukanye birimo no kumuhagarika burundu mu mwuga.

Umuyobozi wa ARJ, Gonzaga Muganwa na we ati “Gusebanya ni ikosa rikomeye mu itangazamakuru ariko hari uburyo bwinshi byakosorwa hatabayeho gufunga umunyamakuru nkaba mbona icyo cyaha gikwiye kuva mu byaha bihanirwa kigashyirwa mu byaha mbonezamubano .”

Abanyamakuru biyemeje kutazahwema kugaragaza ko badashyigikiye izi ngingo kugeza igihe zizavira mu mushinga w’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

Benshi bavuye aho bavuga ko bafite ikizere ko Perezida wa Repubilika Paul Kagame atasinya iryo tegeko biramutse birenze izindi nzego n’ubwo nazo zizahabwa ubusobanuro buhagije kugirango icyo cyaha cyo gusebanya gikurwe mu byaha bihanirwa.

Icyababaje abanyamakuru ni uburyo Minisitiri Evode Uwizeyimana ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko aherutse gusebya abanyamakuru abita imihirimbiri aho bamwe bavuze bati ni gute ushaka gushyiraho itegeko rihana gusebanya nawe ubwawe urimo gusebanya?.

Hari abandi banyamakuru bagaragaje impungenge uburyo uyu Minisitiri Evode asebanya imbere y’Abashingamategeko bakamwihorera bakibaza impamvu adahamagazwa ngo yisobanure kuko bimaze kugaragara ko atari abanyamakuru gusa yasebaje.

Bagaragaje uburyo ibindi bihugu byagiye bikura icyaha cyo gusebya mu byaha bihanirwa kandi ntibigire icyo bihungabanya ahubwo bakibaza impamvu abarimo gukora uyu mushinga w’iri tegeko icyo barimo kwikanga?.

 

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Claki December 9, 2017 at 1:39 am

    Sha ntacyo bitwaye iyo tangazamakuru ishingiye mugusebanya yaba yaratinze kunigwa

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *