umu amakuru- Umupolisi ukomeye muri Uganda ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabazi yongeye kugezwa imbere y’urukiko arinzwe bikomeye asaba kuburana adafunze | Umusingi

Umupolisi ukomeye muri Uganda ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabazi yongeye kugezwa imbere y’urukiko arinzwe bikomeye asaba kuburana adafunze

Views:
545

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2017 muri Uganda umwe mu bapolisi ukomeye cyane Nixon Agasirwe n’abandi bantu uko ari 9 yagejejwe imbere y’urukiko arinzwe n’abasirikare bikomeye asaba ko yaburana adafunzwe.

Umwunganira mu mategeko witwa Frank Kanduho yagejeje ku mucamanza abantu binshingira uyu Nixon Agasirwe ko atazatoroka mubyo yabwiye umucamanza yavuze ko Agasirwe afite abantu bakomeye mu giporisi bemeye kumwishingira ko aramutse atorotse ubutabera babibazwa.

Ikindi Frank Kandiho yavuze ko Nixon Agasirwe afite pasiporo ye n’indangamuntu byose yabishyikiriza urukiko ndetse yongeraho ko nta bindi byaha bikomeye yakoze igihe amaze mu gipolisi akaba abishingiraho asaba kuburana adafunzwe.

Mubo yavuze bemeye kumwishingira mu rukiko harimo SSP Kaggwa Andrew ishinzwe Operations muri polisi ya Nagulu  , CP Fortunate Habyara, Retired Commissioner of Police Laban Muhabwe na murumuna we witwa Aloysius Muhangi.

Umucamanza Major Raphael Mugisha yavuze ko uyu munsi ntacyo yatangaza ku kifuzo cya Nixon Agasirwe cyo gufungurwa yishingiwe kuko babivuze batinze bityo akaba yavuze ko urubanza rwabo ruzasomwa Kuwa 18 Ukuboza 2017 kugirango na Leta uwo munsi izavuge ikifuzo cyayo.

Abantu batangiye kuvuga ko uyu mupolisi aramutse arekuwe hari ashobora gutoroka kubera ukuntu akomeye agatanga ruswa dore ko muri Uganda havugwa ruswa yo kurwego rwo hejuru.

Abandi nabo batashatse ko amazina yabo atangazwa bati ntago Perezida Museveni yakwemera ko Nixon Agasirwe afungurwa kubera ko yamurakaje bigatuma amahanga amufata nka Perezida udaha agaciro impunzi muri Uganda.

Muhungu John –Kampala

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *