umu amakuru- Umugambi wa Perezida Museveni na Kabila wo gukoresha Gen.Nkunda cyangwa Col.Makenga mu kurwanya abigaragambya muri Congo | Umusingi

Umugambi wa Perezida Museveni na Kabila wo gukoresha Gen.Nkunda cyangwa Col.Makenga mu kurwanya abigaragambya muri Congo

Views:
777

Hashize iminsi Perezida Museveni asurwa n’abaperezida bagenzi be batandukanye abantu bakibaza ikibazo afite cyangwa se icyo abahamagarira kikabayobera ariko byaje kumenyekana ko ari mu mugambi wo gushyigikira Perezida Kabila kuguma ku butegetsi akoresheje Gen.Nkunda cyangwa Col.Makenga.

Amakuru aturuka muri Uganda mu nzego z’umutekano twahawe n’abantu bizewe avuga ko Perezida Museveni ari umwe mu ba Perezida bakomeye mu Karere k’ibiyagabigari ,Abaperezida batandukanye bajya kumugisha inama nk’umuperezida ubaruta kandi ufite politike ikomeye akaba yaragishijwe inama na Perezida Kabila Joseph wa DR Congo kugirango amushyigikire agume ku butegetsi.

Perezida Kabila arabizi ko aramutse asuzuguye Perezida Museveni atamara kabiri ku butegetsi ariyo mpamvu yagiye kumusura akamusaba ko amushyigikira akaguma ku butegetsi kuko Kabila yabonaga ibye byarangiye abantu batangiye kwigaragambya ahitamo kujya gupfukamira Museveni amusaba kumushyigikira undi nawe arabyemera.

Perezida Museveni yanze kwiharira wenyine icyo gitekerezo maze ahamagara Perezida wa Tanzania Magufuri amwumvisha uko ikibazo giteye ndetse amubwira inyungu nawe azabona muri Congo maze nawe yemera gushyigikira uwo mugambi.

Perezida Museveni bivugwa ko yagiriye inama Kabila ko niba ashaka kuguma ku butegetsi bagomba gukoresha Gen.Nkunda cyangwa Col.Makenga bagafasha Kabila kurwanya abigaragambya bamagana manda ya 3 ya Kabila.

Museveni yashakaga ko Gen.Nkunda afungiwe mu Rwanda yarekurwa akaba ariwe usubira muri Congo ariko asanga bitashoboka kuko abazungu bamufatirayo ahitamo kubwira Kabila ko bajyana Col.Makenga wahoze ayoboye M23  bakamuha abasirikare benshi kandi baba Komando abagerageje kwigaragambya akabarasa.

Ubwo Perezida Museveni na Kabila baheruka guhura bumvikanye ko bakoresha abahoze ari inyeshyamba za M23 nkuko icyegeranyo cya Human Rights Watch kibigaragaza ko Kabila yakodesheje abahoze muri M23 bagera mu 2000 kugirango bajye mu mihanda ya za Kinshasa, Lubumbashi na  Goma kugirango barase abashaka kwigaragambya bamagana Kabila kuguma kubutegetsi.

Bamwe mu bari muri M23 bahungiye mu Rwanda abandi barimo na Col.Makenga bahungira muri Uganda ariko nyuma y’umugambi wo gushyigikira Kabila kuguma kubutegetsi nibwo handitswe inkuru ko Col.Makenga n’abandi basirikare batorotse inkambi y’impunzi babagamo bivugwa ko binjiye muri Congo kongera kurwana ariko bagiyeyo babiziranyeho na Kabila.

Bamwe mu bakurikirana ibya politike muri Africa baganiriye n’abanyamakuru bacu ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa bagize bati erega DR Congo n’igihugu Imana yahaye Africa kugirango ikire uretse ko Abanyafurika bananiwe kuyibyaza umusaruro uko bikwiye ahubwo abazungu bakaba aribo ikijije.

Bakomeje bavuga ko ugiye muri Congo ukareba uburyo amashyamba atemwa amakamyo apakira ingiga z’ibiti ajyana ku kibuga cy’indege zijyana I Burayi n’Amarica ,Amabuye y’agaciro n’ibindi byinshi bijya hanze y’Africa byakabaye bijya muri Africa ikarushaho kwiteza imbere ariko abazungu byose bakabyitwarira.

Ku kibazo cya Gen.Nkunda na Col.Makenga Museveni bivugwa ko yashakaga Gen.Nkunda kubera ko ariwe uzi urugamba ndetse azi kumvira abamutuma dore ko ari nawe uzwi cyane.

Igihe yari muri Congo abaperezida batandukanye baramupfukamiraga bashaka ko bakorana nawe bakihahira ubutunzi buri muri icyo gihugu bituma amenyekana cyane ariko ikibazo cye cyarangiye afashwe n’uRwanda asimburwa na Gen.Ntaganda Jean Bosco nawe ibye bikaba byararangiye afashwe akajyanwa gufungirwa I Lahe aho akurikiranyweho ibyaha byo kwica no guhohotera ikiremwa muntu.

Ese Col.Makenga we niyaba ashaka kujya aho Gen.Ntaganda afungiye cyangwa nawe agasanga Gen.Laurent Nkunda?cyangwa na Perezida Kabila bakaba bamushuka nawe abaturage bashobora kwigaragambya nabob a M23 avuga bagatsindwa bose bagafatwa bagafungwa?.

Human Rights Watch ivuga ko yavuganye n’abahoze muri M23 bayibwira impamvu basubiye muri Congo ko bari barambiwe kuba mu buzima bubi mu nkambi bagize Imana babona amahirwe yo gusubira muri Congo ndetse babizeza kubaha amapeti yo hejuru n’akazi keza muri Leta ya Kabila.

Ikindi kibazo ni uko Uganda ishaka koherezayo ingabo 5000 zitwaje kujya gushaka inyeshyamba za ADF NALU bityo n’ibindi bihugu nka Tanzania,Sudan zombi,Burundi n’ibindi bihugu nabyo bizoherezayo ingabo bityo bagashyigikira Kabila akaguma ku butegetsi .

Rwego Tony na Muhungu John

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *