umu amakuru- Abana bishimiye kwakirwa na Perezida Kagame na Madamu babifuriza iminsi mikuru myiza(Amafoto) | Umusingi

Abana bishimiye kwakirwa na Perezida Kagame na Madamu babifuriza iminsi mikuru myiza(Amafoto)

Views:
83

Abana baturutse mu Turere twose bishimiye uburyo bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu munsi mukuru ngarukamwaka wo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2018.

Uyu munsi wayobowe n’abana ubwabo witabiriwe n’abari hagati y’imyaka 7 na 12 baturutse mu turere 30 tw’igihugu, bahurira hamwe n’abana b’abayobozi bo muri Village Urugwiro, Imbuto Foundation na Unity Club.

Waranzwe n’imikino n’imyidagaduro binyuze mu mpano abana bafite, barimo nka Manishimwe Dennis waturutse i Musanze, werekanye ubuhanga afite mu kogeza umupira nk’uko ajya abyumva kuri radio.

Perezida Kagame wakiriye aba bana nyuma yo kwitabira urugendo rw’amaguru kuri Car Free Day. Yavuze ko umunsi nk’uyu ugamije kubifuriza gusoza umwaka neza no kugira ubuzima bwiza nk’abana bategerejweho kugirira igihugu akamaro.

Yagize ati “Nimwe bayobozi b’ejo n’ejobundi hazaza. Kugira ngo igihugu kibeho neza kigira abayobozi beza, ariko abo bayobozi baturuka mu bana batoya, uko baba bararezwe. Abana iyo barezwe neza guhera hasi, bagenda bakura, bavamo abantu bakuru bazima, bavamo abayobozi bazima. Icyo gihe rero n’igihugu na cyo kikagira amahirwe.”

Yasabye aba bana kuzirikana inyigisho bahabwa ngo bazakure buri wese yunganirana n’undi mu bishoboka byose, abibutsa kwifata neza no kwiga neza kugira ngo bagire ubumenyi buzatuma bikorera bakanakorera igihugu.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero turabifuriza ibyiza byose nk’ababyeyi banyu, nk’abayobozi banyu, turagira ngo buri mwaka uko uzajya urangira, dukomereze aho.”

“Ubwo mwebwe abari hano wenda muzagaruka cyangwa se muzakura murenge urugero rw’abahamagarwa hano muri uyu mwanya, ariko buri mwaka ufite icyo ugeza kuri buri muntu wese, ku buryo bw’ibyo yiga no ku myifatire.”

Uyu munsi wabaye isoko y’ibyishimo by’igihe kirekire ku bana baturutse hirya no hino, bagize amahirwe yo kubona Perezida Kagame na Madamu imbonankubone, nyuma y’igihe bamwumva cyangwa bakamubona kuri televiziyo gusa.

Barimo Akariza Doreen waturutse mu Karere ka Gatsibo wiga mu mwaka wa Gatandatu muri Mustard Seed Nursery & Primary School, yavuze ko ari umunsi ukomeye kuba basangiye na Perezida wa Repubulika akabifuriza iminsi mikuru myiza ndetse akabaha n’impano.

Ni kimwe na Nduwayo Devotha wiga mu mwaka wa mbere kuri GS Gitinda mu Karere ka Musanze, wavuze ko abonye Perezida Kagame ku nshuro ya mbere.

Yagize ati “Ubu rwose ndishimye sinabona uko mbivuga! Bakimbwira ko nzaza hano naranezerewe cyane. Ndajya kubwira abandi bana ko nabonanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yanadutumye ngo dutashye ababyeyi bacu.”

Izabayo Lucie witabwaho na Jordan Foundation ifasha abana batabona mu Mujyi wa Kigali ni umwe mu batanze ubutumwa, mu muvugo ukubiyemo ubutumwa bushimangira ko abana bafite ubumuga bakeneye kwiga kimwe n’abatabufite, ngo bazabashe kwibeshaho banagirire igihugu akamaro.

Avuga ku butumwa atahanye, yagize ati “Perezida yatubwiye ngo tuzagire umwaka mushya muhire, ngo tuzagire na Noheli nziza. Yatubwiye ngo tuzamubere abana beza.”

Umunsi Perezida wa Repubulika asangiraho n’abana ufatwa nk’uwo kugaragariza urukundo abana bose no kwibutsa Abanyarwanda inshingano yo kwita, gukunda no gufasha ababikeneye kurusha abandi.

Abandi bana hirya no hino nabo baba bifuza guhura na Perezida Kagame ndetse n’ababyeyi babo ndetse bamwe mu babyeyi bakaba bishimiye iki gikorwa gifasha abana gukura bakunda igihugu no kwiga neza .

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *