umu amakuru- Umugabo yatawe muri yombi nyuma y’amahano yogucyeba igitsina ndetse n’umutwe umwana we w’ikinege ,nk’igitambo ku bazimu. | Umusingi

Umugabo yatawe muri yombi nyuma y’amahano yogucyeba igitsina ndetse n’umutwe umwana we w’ikinege ,nk’igitambo ku bazimu.

Views:
175

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde Ram Gopel  Patel yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gucyeba igitsinagabo  umwana we  witwa Rupesh, yarangiza agakata umutwe akawujajanga yitwazako ari abapfumu babimutegetse .

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu mujyi wa Baloda Bazaar, yatangarije ikinyamakuru Dail mail ko ibyo yakoze yabitegetswe n’abakurambere aribo bahora bamukomangira k’urugi, yumva amajwi amuhamagara amusaba ko yakwica umwana we urwagashinyaguro nk’igitambo.

Umupfumu witwa Rajesh yadav nawe niwe wari wongeye kubimubwira ko ariko agomba kubikora ,mu rucyerera kuri uyu wa kane Taliki 29 Ukwakira uyu mwaka,nibwo Ram Gopel yakoze ibidakorwa,amaze kubonako umugore we agiye kukazi ,nibwo umugabo yahamagaye umwana we ngo amusange mu bwogero(Dushe).

Rupesh w’imyaka 13 y’amavuko, ubwo yitabaga se mu bwogero ngo amubwire,nibwo guhita akatwa igitsina n’umutwe,ibi byaje kumenyekana nyuma yaho umugore wa Ram Gopel Patel witwa Sunita yavaka kukazi mu murima guhinga ahamagaye umwana araheba ,nibwo kumusanga mu bwogero yaciwe igitsinagabo yitabye  Imana kare.

Sunita yahise atabaza n’umuborogo wivanze n’amarira n’intimba ,umugabo arafatwa arafungwa yewe n’umupfumu wabimutegetse Rajesh Yadav bombi batabwa muri yombi,Ubushinjacyaha bwo mu Buhinde bugaragazako abantu nibura 135 bapfa muri ubwo buryo.

Twavugako mu Buhinde ariho hantu bacyizera imyuka mibi(amagini)kurusha ahandi ku Isi nzima, yewe no kuramya ibigirwamana by’ibibumbano.

 

 David Mayira/umusingi.net

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *