umu amakuru- Rubavu:Scandal yari yarananiranye hagati ya Gitifu wa Rugerero na Uzamushaka na Ilidephonse Umuvunyi mukuru yiyemeje kuyirangiza. | Umusingi

Rubavu:Scandal yari yarananiranye hagati ya Gitifu wa Rugerero na Uzamushaka na Ilidephonse Umuvunyi mukuru yiyemeje kuyirangiza.

Views:
731

Hashize imyaka abaturage Uzamushaka Providance na Ilidephonse biziranga mu manza zishingiye ku mitungo ndetse ivugwamo na bamwe bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyo kibazo Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi akaba yarakigejejweho ubwo yari yasuye Akarere ka Rubavu yumva kirakomeye ashyiraho komisiyo yo kugikemura.

Kuwa 28 Ugushyingo 2017  niwo munsi Umuvunyi Mukuru Murekezi yari yavuze ko itsinda yashinze gukemura icyo kibazo rizagikemura.

Ikinyamakuru Umusingi mu butumwa bugufi yatwandikiye Umuvunyi mukuru yavuze ko icyo kibazo hari itsinda ririmo na Polisi y’Igihugu yagishinze ko kizakumuka Kuwa 28 Ugushyingo 2017.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 28 Ugushyingo 2017  saa tatu za mugitondo cyari cyageze ku Murenge wa Rugerero uyobowe na Uwajeneza Jeanette ari we uregwa na Uzamushaka Providance na Nzabonimpa Ilidephonse, kugirango gikurikirane uko iki kibazo bamwe bita Scandal gikemuka.

Urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri n’igice nibwo abaturage bari bahageze ari benshi ariko byaratinze rutangira saa yine za mugitondo ariko nabwo rushyirwa mu muhezo.

Abasirikare bakomeye na Komanda wa Polisi ya Rubavu n’izindi nzego zishinzwe umutekano na Vise Meya Murenzi Janvier na Gitifu Uwajeneza Jeanette na Uzamushaka Providance nibo binjiye mu cyumba cyakemurirwagamo icyo kibazo naho Nzabonimpa Ilidephonse yabujijwe kwinjira.

Undi nawe wabajijwe n’uwitwa Jules wavugaga ko yahawe uburenganzira bwo guhagararira imitungo y’umuryango wa Ntawumenyamunsi Marc na Nyarabashyitsi bapfuye ariko basiga abana bose bakaba baba hanze ndetse bamwe bakaba bashinjwa gukora Jenoside ya Korewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase Murekezi hagati Nzabonimpa Ilidephonse na Uzamushaka Providance

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeanette

Ikibazo Kuwa 28 Ugushyingo 2017 nkuko byari byitezwe ko kirara gikemutse n’abaturage n’ubwo bahejwe ariko biriwe aho bategereje umwanzuro bigera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba aribwo abakemuraga ikibazo basohotse bityo babwira Uzamushaka ko bihaye igihe cy’ukwezi kugirango bafate umwanzuro.

Ubundi iyo Scandal uko iteye ahanini yatangiye ubwo Abashinwa bubakaga umuhanda bakabona isambu Nzabonimpa Ilidephonse yaguranye na Uzamushaka Providance wari warasigaranye imitungo yo kwa Ntawumenyamunsi Marc na Nyirabashyitsi maze bagiye kwishyura Nzabonimpa haba haje uwitwa Jules avuga ko yahawe uburenganzira (Procuration)ko ariwe ucunga imitungo Uzamushaka yacungaga bityo ariwe baha ayo mafaranga.

Abashinwa Sosiyete yabo yitwa HUNAN ROAD & BRIDGE CONSTRUCTION GROUP Co.Ltd bafashe amafaranga bayaha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Ujeneza Jeanette bamubwira ko hagati ya Jules na Nzabonimpa uzatsinda uzamuhe amafaranga.

Habaye imanza mu Nkiko zose Rubavu na Musanze ikibazo kirananirana ariko Umuvunyi Mukuru Murekezi iki cyo akaba yariyemeje ko kigomba gukemuka abarenganye bakarenganurwa.

Ayo mafaranga ukuntu Gitifu Uwajeneza yayahaye Jules wahawe Procuration n’umuntu umwe mu bazungura akirengagiza ko Uzamushaka Providance ariwe wari wanditse ku mitungo Ilidephonse agura ndetse akaba yanditse ko ari umwana wo kwa Ntawumenyamunsi Marc na Nyirabashyitsi aribyo byategeje ikibazo.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko abavuga ko Uzamushaka atari uwo kwa Ntawuzamenyamunsi Marc bibeshya kuko niyo umwana wamutoragura ukamurera aba ari uwawe aba agomba kubona nk’ibyo abandi bana bagomba kubona ari yo mpamvu Uzamushaka afite uburenganzira ku mitungo.

Niba afite uburenganzira kandi yaragurishije na Nzabonimpa afite ibyangombwa byatanzwe n’Umurenge n’Akarere kuko ibyemezo by’ubutaka n’inzego zitandukanye zibitanga ariyo mpamvu bavuga ko Nzabonimpa yagombaga guhabwa amafaranga ye hakurikijwe uko ikibazo giteye.

Kuri uwo munsi Umuvunyi yari yatanze ko ikibazo gikemuka Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Uzamushaka Providance niba abona ikibazo amaranye imyaka myinshi cyaba kigiye gukemuka maze agira ati “ndabona aho bigeze Umuvunyi Mukuru agiye kugikemura kuko ubushize ubwo yari yasuye Akarere ka Rubavu namugejejeho ikibazo cyanjye maze yumva ko gikomeye kuko twahoraga dufungwa hejuru yakagambane ategeka ko ntihazigere uwongera kudufunga ndetse ubu byagaragaye ko kiri mu nzira zo gukemuka batubajije ibyangombwa byose ndabitanga kandi ndizera ko ikibazo cyumvikanye hasigaye gufata umwanzuro nkasubizwa ibyange”.

Uzamushaka yakomeje avuga ko yasabye abashinzwe gukemura ikibazo ko yaba ashakiwe aho kuba no kubona icyo arya kuko bari baramukuye mu mitungo ye.

Ikinyamakuru Umusingi nanone cyabajije Nzabinimpa Ilidephonse niba afite ikizere ko azasubizwa amafaranga ye maze avuga ko ikizere agifite kuko abamurenganyaga ubu ataribo bafite ikibazo ahubwo ubu ikibazo gifitwe n’abayobozi bavugisha ukuri ati “ndabyizeye amafaranga yanjye Miliyoni zirenga eshanu nzazihabwa”.

Ikinyamakuru Umusingi mu butumwa bugufi twoherereje Gitifu Uwajeneza Jeanette tumubaza niba amafaranga yahawe kuyaha uzatsinda hagati ya Jules na Nzabonimpa ahari nyuma ye ubwo yivuye ko yayahaye Jules akayashyikiriza banyirayo mu gihe abandi bavuga ko akiyafite dushatse kumubaza ariko yanga kudusubiza.

Uyu Gitifu mu rubanza yarezemo Ikinyamakuru Umusingi muri Rwanda Media Commission yivugiye ko amafaranga yayahaye banyirayo ariko amakuru akaba avuga ko ayo mafaranga ahari ,hanyuma Ikinyamakuru Umusingi kikaba gitegereje kureba uburyo ayo mafaranga azava kandi yaravuze ko yayatanze ndetse Abakomiseri ba RMC baravuze ko atsinze birengagije kumubaza icyerekana ko ayo mafaranga yayatanze ahubwo bakihutira kuvuga ko Ikinyamakuru Umusingi gitsinzwe mu nkuru cyamwanditseho maze akavuga ko cyamuharabitse.

 Ni uko yanze kudusubiza kuko nabashinzwe gukemura iki kibazo bagomba kubaza RMC kuko yiyemereye ko amafaranga yayatanze hanyuma hakerekanwa niba ayo mafaranga yaroherejwe hakoreshejwe Western Uninon cyangwa ubundi buryo bwose kandi nabwo nibasanga akiyafite azaba yarabeshye urwego rwa RMC rwanaciye urubanza ko Ikinyamakuru Umusingi gitsinzwe kuko cyanditse ko akorana n’abashinjwa Jenoside kandi yarivugiye ko amafaranga yayahaye banyirayo.

Uwitwa Nsabimana Maurice umwe mu bazungura ba Ntawumenyamunsi Marc na Nyirabashyitsi ashinjwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nkuko bigaragara mu cyemezo cy’irangizarubanza dufite kopi  cyatanzwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca cyo mu Murenge wa Rambura ,Akagali ka Nyundo muri Rubavu Iburengerazuba hari imitungo yagombaga kwishyura.

Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo guckumbura abandi mu bazungura ba Ntawumenyamunsi Marc na Nyirabashyitsi nabo bavugwa ko bakoze ibyaha bya Jenoside hirya no hino mu gihugu tukazakomeza kubageza iby’iyi nkuru.

Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Jules kimubaza icyo yavuga ku mafaranga avugwa hagati ya Nzabonimpa Ilidephonse na Gitifu Uwajeneza Jeanette maze avuga ko ayo mafaranga ariwe uyufite kuko ariwe wari wemerewe guhagararira isambu Nzabonimpa yari yaguze na Uzamushaka Providance.

Ikinyamakuru kibajije Nzabonimpa niba azi ko amafaranga arega Gitifu Uwajeneza Jeanette afitwe na Jules maze ati “ayagira nka nde se?ibyo n’ibyo barimo guapanga panga kubera amanyanga yabo, ariko ubu uwayagira wese ikibazo hari abo twizeye noneho bagiye kugikemura kandi vuba”.

Ubwo twarangizaga kwandika iyi nkuru nibwo n’uwrego rw’abanyamakuru rwigenzura RMC rwatugezagaho ibaruwa yo kwihanangiriza Ikinyamakuru Umusingi n’umunyamakuru wanditse inkuru ya mbere yavugaga ku kibazo cya Uzamushaka Providance na Nzabonimpa Ilidephonse bashinjaga Gitifu gukorana n’Abajenosideri bahunze igihugu turabashyiriramo kopi y’umwe mu bashinjwa ibyaha bya Jenoside ,kandi Gitifu Uwajeneza Jeanette yarabwiye Abakomisiri ba RMC ko amafaranga yayahaye banyirayo ari naho mu nkuru ya mbere tumubajije yavuze ko abamushinja bagana Inkiko.

Gatera Stanley

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *