umu amakuru- Hagiye kuba intambara yo kumenya umwana umugore wa Safi Judith atwite n’uwande hagati ya Safi na Rick ? | Umusingi

Hagiye kuba intambara yo kumenya umwana umugore wa Safi Judith atwite n’uwande hagati ya Safi na Rick ?

Views:
1039

Umuzungu Rick umaze kuba icyamamare wabanaga n’umugore wa Safi mbere y’uko Judith abana na Safi byemewe n’amategeko ubu arashaka kumenya umwana Judith atwite n’uwande hagati y’umuzungu na Safi.

Rick Hilton avugana n’Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 yagize ati “amakuru maze kumenya ni uko Niyonizera Judith atwite ariko ndashaka kumenya umwana niba ari uwanjye cyangwa uwa Safi”.

Rick Hilton yakomeje avuga ko uwo mwana Judith atwite asanze atari uwe ,Judith na Safi baba bashaka ko umwana wabo azavukira inaha akaba afite ubwenegihugu bwa Canada ariko kubera ibimaze igihe binyura mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi yose ,igihugu cya Canada ntikizamwemerera ko abyarira inaha.

Rick Hilton wabanaga na Judith yita Judy

Rick akomeza avuga ati amahirwe nagize ni uko hari abantu batandukanye barimo umuntu yambuye amadorari ibihumbi bitatu 3000USD muri Uganda mu Mujyi wa Kampala.

Rick yavuze ko uwo muntu atatubwiye amazina ye nawe yatangajwe no kubona inkuru mu binyamakuru bivuga uburyo Judith yahemukiye Rick kandi nawe Judith yaramuhemukiye ubwo yari amurangiwe n’umushuti we ko Judith agiye kuza Kampala akajya kumwakira ku kibuga cy’indege akamusaba kumugiriza Amadorari ibihumbi 3 akamubwira ko mu minsi mike aribube amwishyushye undi aramwizera arayamuguriza.

Uwo muntu nkuko bigaragara mu butumwa yandikiranaga na Rick dufiteho kopi yabwo avuga ko yategereje ko Judith amwishyura ahubwo agiye kubona mu binyamakuru abona Judith yarasubiye muri Canada atamwishyuye bituma ashwana n’umugore we kandi bari babanye neza.

Rick avuga ko ibyo byose n’abandi bagiye bamwandikira uburyo Judith Niyonizera yabahemukiye ko bizamufasha kugaragariza Polisi yo muri Canada kugirango ikomeze gukurikirana ikibazo cye na Judith kugirango bazamusubize mu Rwanda mbere y’uko abyara.

Mu nkuru zabanje twanditse kuri Niyonizera Judith na Rick Hilton twagerageje kubaza urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada muri email batwandikiye tumaze kubabaza uko bizagenda hagati ya Judith na Rick bavuze ko itegeko ryo muri Canada ritemerera gutangaza amakuru ku muturage waho kandi hagikorwa iperereza ku bivugwa.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kwandikira Niyonizera Judith kuri Whatsap ye inshuro 2 zose asoma ibyo twamubajije akanga kugira icyo atangaza.

Ikigaragara ni uko Rick Hilton adashaka ko Judith abyarira muri Canada ndetse arimo gukora ibishoboka byose kugirango ashake ibyo yashyikiriza Polisi kugirango imugarure mu Rwanda ariko amakuru akaba avuga ko Judith asigaje ikizami kimwe gusa kugirango ahabwe ubwenegihugu burundu bwa Canada.

Rick avuga ko Judith atabaga mu Mujyi wa Calgary ariko yamubonye yahagarutse abona atitwe akaba ashaka kumenya uwo mwana hagati ye na Safi ari uwande ko yagiye kubana na Safi nanjye twarabanaga.

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Karimijabo S.C December 10, 2017 at 12:27 am

    Reka mbabwire Judith aradusebeje aba nya Rwanda kazi,ariko nawe araje arebe ingaruka zo guhemuka erega abazungu ntamanyanga bazi nkatwee uriya mugabo wimyaka60 ntamubeshyera,gusa mbabajwe na green card ye naho ipfuye ubusa imboga zibona Ababa koko,hummm

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *