umu amakuru- Abapolisi 5 bakomeye n’abandi bantu 4 harimo na Rene Rutagungira wafatiwe muri Uganda bongeye kugezwa mu Nkiko | Umusingi

Abapolisi 5 bakomeye n’abandi bantu 4 harimo na Rene Rutagungira wafatiwe muri Uganda bongeye kugezwa mu Nkiko

Views:
464

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo Abapolisi 5 bakomeye muri Uganda n’abandi bantu 4 barimo umunyarwanda Rene Rutagungira bongeye kugezwa mu rukiko rwa gisirikare ruherereye I Makindye.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru chimpreports.com cyabitangaje cyavuze ko abaregwa uko ari 9 bose bagejejwe imbere y’umucamanza bakaba bazanywe barinzwe bikomeye bambitswe amapingu.

Uko ari 9 bose barashinjwa kuba barafashe Lt.Joel Mutabazi  binyuranije n’amategeko y’impunzi bakamugarura mu Rwanda kandi yari yarahawe ubuhungiro n’igihugu cya Uganda.

Abaregwa bose ni SCP Joel Aguma; SSP Nixon Agasirwe, Sgt Abel Tumukunde, ASP  James Magada na  Faisal Katende.Abandi ni Benon Atwebembeire, Amon Kwarisiima, Rene Rutagungira wahoze ari umusirikare mu Rwanda  na Bahati Mugenga.

Kuwa 25 Ukwakira 2013 ahitwa Kamengo muri Mpigi  nibwo Lt.Joel Mutabazi wahoze ari mu basirikare barinda Perezida yafashwe ashinjwa gutunga imbunda zo mu bwoko bwa Girinade atabyemerewe ari impunzi agarurwa mu Rwanda.

 Abunganira abaregwa Evans Ochieng na Caleb Alaka babwiye umucamanza ko abo bunganira  bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse bafatwa nabi aho bari bafungiwe ndetse bahakana n’ibyaha bashinjwa.

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *