umu amakuru- Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 | Umusingi

Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017

Views:
79

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2017 Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo yegukanye isiganwa rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, ryasojwe uyu munsi.

 Areruya yegukanye Tour du Rwanda nyuma y’umunsi wa munani wayo aho abasiganwa bakinnye agace ka Karindwi kazenguruka Kigali ku ntera ya kilometero 120 kegukanywe na Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Tirol Cycling yo muri Autriche.

Ndayisenga yakoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 13, anganya ibihe n’abandi bakinnyi bane bagereye rimwe ku murongo usoza barimo Ebrahim Redwan w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie; Piper Cameron wa Team Illuminate; Holler Nikodemus wa Bike Aid na Eyob Metkel wa Dimension Data.

Minisitiri Juliene Uwacu

Areruya Joseph n’umubyeyi we Gahemba Jean Marie Vianney

Uyu musore uvuka mu Karere ka Rwamagana yanditse amateka mashya yegukana agace ka gatanu muri Tour du Rwanda, agahigo kari gafitwe na Eyob Metkel. Mu myaka itatu ishize aka gace kihariwe cyane n’abo muri Eritrea aho Okubamariam Tesfom yagatwaye mu 2016; Eyob Metkel mu 2015 na Debesay Mekseb 2014. Izi nshuro zose Tour du Rwanda yasigaye mu Rwanda.

Areruya Joseph bakunda kwita Kimasa wigaragaje cyane muri iri siganwa yatunguranye yegukana agace ka Mbere ka Kigali-Huye arara yambaye umwenda w’umuhondo ariko aza kuwamburwa n’Umusuwisi Simon Pellaud ku munsi wa gatatu mu gace ka Nyanza-Rubavu mbere y’uko awisubiza mu ka Musanze-Nyamata.

Uyu musore w’imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rwamagana yakuriye muri Les Amis Sportifs mbere yo kubengukwa na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo akinira kuri ubu.

Areruya yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere akoresheje amasaha 20, iminota 21 n’amasegonda 29 arusha Eyob Metkel, amasegonda 28.

Ikipe ya Dimension Data aba bombi bakinamo imaze kuba ubukombe kuko ni yo yaje ku isonga mu makipe 16 yitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka, ikurikiwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Tour du Rwanda yegukanywe na Areruya yabaye iya kane itwawe n’Abanyarwanda nyuma y’iya 2014 yatwawe na Ndayisenga Valens akayisubiza mu 2016 na Nsengimana Jean Bosco wabikoze mu 2015.

Uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2017

  1. Areruya Joseph (Dimension Data For Qhubeka) 20:21:29
  2. Eyob Metkel (Dimension Data For Qhubeka) +0:28
  3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1:29
  4. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda) +2:10
  5. Byukusenge Patrick (Team Rwanda) +3:08
  6. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +3:19
  7. Jeannes Matthieu (Team Haute Savoie) +3:24
  8. Munyaneza Didier (Team Rwanda) +3:57
  9. Okubamariam Tesfom (Eritrea) +4:26
  10. Pellaud Simon (Team Illuminate) +5:45

 

Tour du Rwanda 2017 yari igizwe n’ibirometero 821 yageze mu ntara zose; abasiganwa batangiriye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru gishize; kuwa Mbere berekeza i Huye bahava bakina agace ka Nyanza-Rubavu; bakurikizaho aka Rubavu-Musanze; Musanze-Nyamata; Nyamata-Rwamagana; bakurikizaho Kayonza-Kigali, basoreza i Kigali- Kigali.

Mu bakinnyi 73 bari batangiye iri siganwa, ababashije kurangiza utu duce twose ni 59 gusa ari nabo bakinnye aka nyuma kazenguruka muri Kigali ku ntera ya kilometero 120.

 Areruya Joseph avuga ku kuba atwaye Tour du Rwanda yagize ati “Mbyakiriye neza, ntabwo ari ibintu byoroshye gusa by’umwihariko mba nifuza ko nta munyamahanga uduhigira iwacu.”

 Ndayisenga Valens avuga kuri Areruya Joseph “Biranejeje cyane ntabwo wabyumva kuko Areruya umwaka ushize yarakoze cyane kugira ngo abone umwenda w’umuhondo, ni umwana w’Umunyarwanda afite ejo heza kurusha uyu munsi.”

 Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko bishimishije kuba Umunyarwanda yegukanye iyi Tour du Rwanda, aho yakomeje gushimangira ko kimwe mu byari binejeje ari uguhangana kwari kurimo byatumaga utwaye agace kamwe atirara ngo yumve ko azatwara n’akazakurikiraho.

Yakomeje agira ati “Natwe turishimye cyane kuko Tour du Rwanda twateguye yagenze neza, yaritabiriwe. Irushanwa rigira uko rikorwa n’uko risozwa, kuba umwambaro w’umuhondo ugumanywe n’umunyarwanda biradushimishije cyane”

Nubwo Areruya Joseph adatwaye aka gace, niwe wegukanye iri siganwa kuko ku rutonde rusange niwe urusha abandi bose gukoresha ibihe bito.

 Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace kazengurukaga ibice bitandukanye bya Kigali. Nibwo bwa mbere atwaye agace ka nyuma gasoza kuva yatangira kwitabira iri siganwa.

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *