umu amakuru- Uko Obote yazamuye Idi Amini waragiraga ihene, akamukura ku butegetsi hakaba intambara y’Abaperezida kugeza Museveni afashe intebe ubu ninde uzamukuraho?. | Umusingi

Uko Obote yazamuye Idi Amini waragiraga ihene, akamukura ku butegetsi hakaba intambara y’Abaperezida kugeza Museveni afashe intebe ubu ninde uzamukuraho?.

Views:
485

Idi Amini yabaye Perezida wa Uganda guhera mu mwaka wi1971 to 1979 ubwo yakuwe ku butegetsi na Obote nanone afatanije na Perezida Museveni akoresheje ubwenge bwinshi cyane kuko uyu mugabo nta mikino yagiraga uwo yumvaga ko yamuvuze nabi cyangwa ashaka kumurwanya yararaga amwishe.

Idi Amini yaragiraga ihene iyo mucyaro ahitwa Koboko nyina aza gutandukana na se ajya ahitwa Lugazi aho yakuriye akinjira mu gisirikare.

Idi Amini yakuze akunda igisirikare ariko atarize amashuri ariko amaze kugera mu gisirikare kubera ukuntu yagiraga imbaraga yahawe ipeti rya Kapurari.

Kubera icyo gihe igihugu cya Uganda cyari cyarakolonejwe n’Abongereza nibo bakoresha igisirikare urebye bashakaga kumukoresha nk’umuntu babonaga utarize adafite ubwenge bwo kubarwanya ariko bamwibeshyeho kuko yakundaga igihugu cye cyane.

Bamuzamuraga mu ntera buri mwaka nkuko ubona Perezida Museveni azamura umuhungu we buri mwaka bigaragara ko ariwe ushobora kumusimbura dore ko imyaka imaze kuba myinshi ari kubutegetsi benshi bamaze kumurambirwa.

Idi Amini icyo gihe yoherejwe kujya kwiga ibya gisirikare Wiltshire mu Bwongereza mu 1963 ari naho yaherewe ipeti rya Colonel .

Mu 1951 mbere y’uko ajya mugisirikare yabanje kuba umuteramakofe ndetse atsindira kuba umuteramakofe wa mbere muri Uganda yose igihembo yamaranye imyaka 9 yose nta uramutsinda.

Uyu mugabo n’ubwo yari umunyagitugu ariko yakundaga abantu cyane ndetse ugasanga arajya mu mihango y’umuco wabo mu giturage usanga yicaranye n’abaturage agenda asuhuza buri umwe ,ubona ko atari yitaye ku byubahiro by’Abaperezida bagira.

Amaze kumenya ko abazungu bamukoresha amaze gutera Israel yabaye inshuti na Perezida wa Libya Col.Mu’ammar al-Qaddafi maze agira imbaraga nyinshi yirukana n’Abazungu cyane cyane Abahinde yabahaye amasaha 24 kuba bavuye mu gihugu afata imodoka zabo zihenze n’indi mitungo akajya ayiha abasirikare bakuru mu rwego rwo kubashimisha kugirango ntibamurwanye.

Igihugu cyahuye n’ikibazo cy’ubucyene kubera ko nta bashoramari bari bahari nibwo Obote yongeye aragaruka amukura kubutegetsi afatanije nab a Museveni kuko bari baragiye kwitegura intambara muri Tanzania.

Idi Amini Dada

Obote yarongeye afata ubutegetsi ariko nawe ntiyabutinzeho kuko hagati aho hagiyeho abandi ba Perezida nk’uwitwa Binayisa n’abandi bategetsi iminsi ,uyu Binayisa we ntiyategetsi n’ukwezi kuko bivugwa ko yategetsi iminsi hagati ya 24 na 28 nawe bamukuraho.

Museveni niwe none kubera yari umusirikare kandi afite ubwenge kurusha abakomoka mu Majyaruguru ya Uganda yagiye ishyamba akoresheje ubwenge bwinshi cyane ari nabyo bitumye amara imyaka myinshi atava kubutegetsi no kumukuraho bitapfa gushobokera ubishaka.

Yagiye iwabo Mbarara kuko yari azi ko hariyo abasore benshi bakuranye nawe atangira kubabwira ko baza bakajya mu gisirikare harimo amahirwe menshi kandi ko ashaka gukuraho Perezida wariho icyo gihe ndetse yabanzaga kubyumvisha ababyeyi babo basore kugirango bamube hafi batazamurwanya ko yakoze ibintu atabibabwiye byamahirwe barabyemeye baramushyigikira.

Ubundi bwenge yakoresheje ni uko hari abasore yarazi nka ba Late Rwigema n’abandi banyarwanda benshi azi ko ari impunzi arabiyegereza abumvisha amahirwe ari mukujya mugisirikare ko azabafasha gutaha mu gihugu cyabo bari barabujijwe na Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda icyo gihe.

Perezida Museveni byaramuhiriye ajya kubutegetsi ariko ubu nawe ko bamaze kumurambirwa ni nde uzamukura ku butegetsi?.

Perezida Museveni ubu biravugwa ko igihugu nawe amaze kukica kuko ruswa yarakirenze ,nta mutekano w’abantu n’ibintu ,abantu baricana buri munsi ,ubu Inteko ishingamategeko ikaba imaze gucikamo ibice bamwe bamurwanya ko igihe kigeze ngo ave kubutegetsi abandi bamushyigikiye.

Kubera ukuntu yagiye azamura umuhungu we Muhoozi ,amwongeza amapeti bamwe batangiye kuvuga ko ariwe uzamusimbura n’ubwo Brig.Muhoozi ibyo yabihakanye ariko Museveni ntacyo arabivugaho.Ikigaragara ni uko Perezida Museveni arimo kwigizayo abasirikare bakomeye kugirango batazarwanya umuhungu we umunsi yamusimbuye.

Ikindi kandi arimo gukora ibishoboka byose kugirango ashudike bagenzi be nka Perezida Bashiir wa Sudan ndetse na Kiir n’abandi barimo Nkurunziza w’uBurundi akaba yaragerageje Kabila Perezida wa Congo arabyanga ubu Museveni akaba ashaka kumukuraho mu ibanga.

Muhungu John –Kampala

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Maliya. November 21, 2017 at 1:06 pm

    Ariko Museveni muramushakaho iki kweri? MURIMO kumucokoza Kubera ko yanze agasuzuguro Kanyu? Be careful gus

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *