umu amakuru- Diamond yongeye guca mu rihumye umugore we Zari,asohokana Hamissa Mobetto i Dubai | Umusingi

Diamond yongeye guca mu rihumye umugore we Zari,asohokana Hamissa Mobetto i Dubai

Views:
446

Uwo banganaga urunuka,ubu Zari arenda gusara

Ni nyuma gato yahoo Umunyamideli Hamissa Mobetto ashwanye bikomeye n’icyamamare muri muzika mu gihugu cyaTanzania  Diamond  Platnumz ,ubwo Diamond yitabaga urukiko rwa Dar Es Salaam kukirego Hamissa yari yagejejeyo.

Hamissa Mobetto yamujyanye mu rukiko avuga ko yamuteye inda maze ntiyamufasha kurera umwana nkuko bari babisezeranye baryamana.

Hamissa akavuga ko nibura ko Diamond agomba kumuha akayabo kamiliyoni 12SHT amashilingiyaTanzania.

Ibi urukiko rwaje kubitesha agaciro mu nyuma Zari na Hamissa Mobetta ni bamwe mu bantu barebana ayingwe bapfa Diamond.

Icyamamare diamond byamwanze munda yibuka ibihe byiza yagiranye na Hamissa Mobeto ahitamo kumusohokana mu ibanga.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Diamond yerekezaga mu Bwongereza gukora ibitaramo bitandukanye,ariko agakomereza i Dubai ,ibi umugore we Zari Hassan  byamwanze munda ahita afata rutemikirere amusangayo.

Zari ntibyamukundiye byabaye ngombwa ko asigayo Diamond kuko yarimo yerekeza muri Afurika y’Epfo,Zari akimara gusesekara muri Afurikay’Epfo,Hamissa yahise yigaragaza ubwo aba abonanye na Diamond ,ibi byacyetswe ko bari bari kumwe ariko atarigaragaje kuko bari baziko byanze bikunze  Zari azahita abasiga mu Bwongereza.

Amafoto nibwo guhita ajya ahagaragara Hamissa umwanzi wa Zari ari kumwe n’umugabo we baryoshya kakahava,ibintu bitashimishije Zari nagato,ubuhitezwe ikizaba nyuma y’ibibintu,twavugako atari ubwa mbere Zari yaba ashwanye na Diamond kubera ingeso mbi z’ubusambanyi za Diamond.

David Mayira/umusingi.net

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *