umu amakuru- Haravugwa ibibazo bikomeye mu bahanzi 40 bazimiye kandi ari abahanga muri muzika mu Rwanda | Umusingi

Haravugwa ibibazo bikomeye mu bahanzi 40 bazimiye kandi ari abahanga muri muzika mu Rwanda

Views:
693

Umwuga w’ubuhanzi mu Rwanda usa n’uwananiranye kubera ko nta muhanzi urazana igihembo mpuzamahanga mu Rwanda ndetse no kubona umuhanzi wo mu Rwanda w’itabira ibyo birori mpuzamahanga baba ari imbarwa.

Mu minsi ya vuba habaye umuhango wo guhemba abahanzi ku rwego rw’Africa ariko harimo umunyarwanda umwe nawe uteri umenyerewe cyane witwa Neza.

Igihembo cy’umuhanzi uruta abandi muri East Africa cyatwawe na Eddy Kenzo arushaka Diamond Platinumz kuko niwe usa n’ukomeye kurusha ba Bebe Cool na Chamilion na Bobi Wine.

Bamwe bavuga ko biterwa n’ubukene buri mu bahanzi ariko abandi bakavuga ko n’abahanzi bamwe ari abanebwe batazi gukora amashusho y’indirimbo zabo ku rwego rwo hejuru ku buryo zahiganwa mu marushanwa.

Hari abandi bahanzi bavuga ko iyo bagerageje gukora ibitaramo amasaha bahabwa abateza ibihombo kuko akenshi ngo ibitaramo birangira saa tanu mu gihe ahandi bakesha.

The Ben

The Ben na Sheebah bakoranye indirimbo yitwa Binkorera

Ikindi kibazo kivugwa ni uko usanga abahanzi bamaze gukomera abenshi burira indege bakigira kuba mu mahanga bigatuma muzika idatera imbere ,urugero The Ben aba muri America n’ubwo we yashizemo imbaraga akaba amaze kugera ku rwego rushimishije.

Abandi harimo Miss Shanel washatse umugabo w’umuzungu baba mu gihugu cy’uBufaransa nawe yari umuhanga cyane akunzwe ariko asa n’uwabivuyemo ,undi ni Lisa nawe washatse umugabo w’umuzungu nawe usa n’uwabivuyemo na Miss Jojo wakoze izina yamara gutera imbere agashaka umugabo ndetse we akabitangaza ko abaye ahagaritse muzika.

Uretse abo hari Kitoko amakuru avuga ko aba mu Bwongereza ,Meddy akaba muri America ,Big dom aba mu Bufaransa ,K8 Kavuyo aba muri America ,Princess Priscillah Umuratwa aba muri America ariko we aragerageza n’ubwo akora indirimbo imwe akamara igihe ariko ziba zikunzwe cyane.

Kamichi ubu nawe aba muri America yari umuhanga cyane ariko nta heruka gusohora indirimbo ,Frank Joe aba muri Canada,Emmy aba muri America ,Alpha Rwirangira nawe muri America ,Allion ngo aba mu gihugu cya Uganda abo bahanzi bose tuvuze bari abahanga ariko kuki bananiwe ku gera ku rwego rwo kujya kuba mu mahanga?.

Abari mu Rwanda nabo ibibazo n’ibyinshi kandi ari abahanga cyane ndetse bakanyujijeho ariko kuba nta n’umwe wigeza azana igihembo cy’umuhanzi wo muri East Africa byibuze kuko ku rwego rw’Africa byo bishobora gutwara imyaka myinshi umuntu atabara.

Duhereye ku muhanzi wa cyera kandi w’umuhanga Rafiki wagirango ntago aba mu Rwanda yarazimiye muri muzika ,King James nawe muri iyi asa n’uwazimiye kubera ko nta ndirimbo ye iherutse kuza ngo wumve ko irimo guhitinga nkuko babivuga iyo indirimbo yakunzwe nkuko yigeze gukora Ganyobwe n’izindi.

Abantu bifuza kubona abahanzi bazana ibihembo bikomeye mu Rwanda ,bakaba abahanzi bazwi ku isi nkuko wumva Wizi Kid cyangwa Davido .

Eddy Kenzo ,Bebe Cool ,Sheebah Karungi ,Sauti Soul,AY n’abandi bakomeye.Ubu se ni nde muhanzi w’umunyarwanda watumirwa muri Nigeria cyangwa South Africa atari abanyarwanda bateguye igitaramo?ariko Wizi Kid ,Davido ,Diamond ,Sheebah n’abandi baratumirwa ahantu hose ku isi bagahabwa ibifaranga byinshi cyane bagateza imbere ubuhanzi bwabo.

Umwe mu bakurikirana umuziki mu Karere utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “erega gukora izina birahenze kandi bigusaba gushora menshi kugirango nawe winjize menshi mu Rwanda rero niba bashaka gutera imbere ni bashore bitabaye gutyo bazahora ku rwego n’ubundi bariho”.

Hari abarimo bagerageza nka Knowless ,Paccy we afite uburyo arya hiti anyuze mu makoma n’aandi bagerageza nka Mellody ,Christopher ,Ama G the Black ,Man Martin  n’abandi bake ariko nabo hari impungenge ko bazurira rutema ikirere bakigendera nibamara ku gwiza ayitike.

Kamich

Alpha Rwirangira

Emmy

Sandra Miraj

Ciney

Alion

Frank Joe

Tuff Gang

Remera

Makonikoshwa

K8 Kavuyo

Queen cha

Emmy

Dream Boys

Princess Priscillah

Rafiki

Jack B

TBB

Active

Jay Polly

Riderman

Bull Dog

Alion Victory

Tom Close

Big dom

Just Family

King James

Ziggy 55

Young Grace

Lil G

Uncles Austin

Teta Diana

Nasoni

Miss Jojo

Miss Shanel

Lisa

Kitoko

Urban Boys

Patrick Nyamitari

Bosebabireba Theo

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *