umu amakuru- N’ubwo bari baratandukanye Oprah Uwoya na nyina baje i Kigali gukura ikiriyo cya Katauti mu marira menshi (Amafoto) | Umusingi

N’ubwo bari baratandukanye Oprah Uwoya na nyina baje i Kigali gukura ikiriyo cya Katauti mu marira menshi (Amafoto)

Views:
510

Uwahoze ari umugore wa Nyakwigendera Katauti witwa Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah muri filime yahuriyemo na Kanumba witabye Imana n’izindi, yageze i Kigali gukura ikiriyo cya Ndikumana Katauti Hamad mu marira menshi cyane.

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye.

Irene Uwoya ’Oprah’ yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ugushyingo 2017 ari kumwe na nyina n’umwana w’umuhungu babyaranye .

Uyu mugore w’icyamamare muri Tanzania n’umubyeyi we bagaragazaga agahinda n’amarira bakiriwe n’inshuti za hafi za nyakwigendera ndetse n’umuryango we harimo murumuna we n’undi mwana wa Katauti wari uhari mu gihe cyo kumushyingura.

Irene Uwoya yasohotse ku kibuga cy’indege yipfutse umwenda ku buryo bitari byoroshye kumubona mu maso. Umubyeyi wa Oprah Uwoya yasohotse mu kibuga bigaragara ko yacitse intege ndetse yasindagijwe kugera yinjijwe mu modoka maze berekeza i Nyamirambo aho Ndikumana Katauti yari atuye.Byari amarira gusa n’akababaro kumva urupfu rwa Katauti wapfuye atunguranye.

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *