umu amakuru- Dr.Frank Habineza yaje mu banyapolitike 3 bakomeye bazunguza aba Perezida muri East Africa | Umusingi

Dr.Frank Habineza yaje mu banyapolitike 3 bakomeye bazunguza aba Perezida muri East Africa

Views:
360

Politike muri Africa ifite uburyo ikorwamo cyane cyane iyo bigeze mu matora y’umukuru w’igihugu nibwo hamenyekana abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba bakomeye ku buryo bahangayikisha Abaperezida baba basanzwe bayobora.

Abanyamakuru bandikira Ikinyamakuru Umusingi cyandika inkuru za politike muri aka Karere no ku isi hose bakoze isesengura ku banyapolitike bakomeye muri East Africa basanga ari 3 gusa harimo na Dr.Frank Habineza wo mu Rwanda.

Ku mwanya wa mbere hajeho uwitwa Raila Odinga wo mu gihugu cya Kenya uyu akaba amaze guhindura politike y’icyo gihugu ku buryo bukomeye ndetse na Perezida w’icyo gihugu Uhuru amuhangayikisha kugeza ubwo mu matora aherutse byabaye ngombwa ko asubirwamo .

Raila Odinga na Perezida Uhuru

Mu bihugu bimwe na bimwe usanga opozisiyo zikomeye cyane kubera abayobozi b’Amashyaka atavuga rumwe na Leta batinyuka bakavuga bityo bigatuma abaturage babiyumvamo cyane bakabakunda bigatuma bagira imbaraga nyinshi ku buryo batinyuka guhangana n’Abaperezida.

Ku mwanya wa 2 hajeho Dr.Kiiza Besigye akaba yarabayeho umusirikare ukomeye ufite ipeti rya Colonel akaba ari we uraje inshinge Perezida Museveni ashaka kumubuza umugati amukura ku butegetsi kubera impamvu zitandukanye.

Dr.Kiiza Besigye na Perezida Museveni

Perezida Museveni amaze gufunga uyu munyapolitike uyoboye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa FDC inshuro zitabarika ariko yanze kuva ku izima.

Dr.Kiiza Besigye mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse muri Uganda yavuze ko bamwibye amajwi ndetse agaragara arimo kurahira nk’umukuru w’igihugu ariko ntibyahawe agaciro kuko umunsi yarahizwaga n’abantu batazwi nibwo Perezida Museveni yakiraga Abaperezida bagenzi baje mu muhango we wo kurahira ko yongeye gutsinda amatora bikaba ari inshuro ya gatanu yiyamamaza gukomeza kuyobora igihugu cya Uganda.

Abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo nk’Ishyaka rya UPC ,DP n’andi atandukanye baragerageza ariko ukabona ko nta mbaraga bafite nk’izo Dr.Kiiza Besigye afite ku buryo na Perezida Museveni usanga ahangayitse ko umunsi umwe Besigye ashobora kuzamukura ku butegetsi.

Ku mwanya wa 3 hajeho Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi  Green Party wiyamamaje bwa mbere ku mwanya wa Perezida w’Igihugu agatsindwa ariko agahangayikisha Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ku buryo yari azi ko azatsinda bitewe n’uburyo yashoboye gutinyuka akavuga,agahindura ibintu byinshi abantu bari bazi ko atabishobora.

Perezida Kagame na Dr.Frank Habineza

Dr.Frank Habineza yagiye avuga byinshi azahindura aramutse atowe ariko n’ubwo atatowe hari ibyo Ishyaka riri ku butegetsi ryakoze kubera we nkuko yavugaga ko azubakira Abapolisi n’abasirikare amazu yobo yo kubamo none bikaba byaratangiye gukorwa aho Abapolisi batangiye kubakirwa amazu yo kubamo.

Dr.Frank Habineza we yari yamaze no gupanga Guverinoma ye ,yashyize mu myanya abo azakorana nabo kubera ikizere yari afite ko azatsinda ariko ntiyatsinda ariko akaba avuga ko byamuhaye imbaraga ko ubutaha byanze bikunze azatsinda.

Isesengura ryakozwe n’abanyamakuru 2 ryasanze abo banyapolitike muri East Africa aribo bakomeye cyane kurusha abandi kuko muri Tanzania nta n’umwe uhari ahangayikishije ubutegetsi bwaho kimwe no mu gihugu cy’uBurundi,abagerageje I Burundi baricwa abandi bagahunga igihugu kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko bataragira abanyapolitike bakomeye badashobora kwicwa cyangwa guhunga igihugu.

Rwego Tony na Muhungu John

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *