umu amakuru- Nyuma y’abanyamakuru 2 na Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze igihugu | Umusingi

Nyuma y’abanyamakuru 2 na Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze igihugu

Views:
392

Nyuma y’abanyamakuru 2 Obed Ndahayo umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Intambwe na Besabesa ,ubu inkuru ivugwa ni Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yatangaje ko yahunze igihugu nyuma y’uko yakurikiranwagaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakishaga ibyangombwa byaherekeza kandidatire ye.

Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko ababasinyiye harimo amazina y’abapfuye.

Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”

Ubu Diane Rwigara akurikiranyweho icyo cyaha mu butabera mu gihe Mwenedata Gilbert we ahamya ko yavuye mu gihugu mu gihe yari atangiye gukurikiranwa.

Hari amajwi yagiye hanze, aho Mwenedata avuga ko basinyishaga abantu bazi ko ari amabanga azamenywa na Komisiyo y’Amatora ariko basanga byasakaye bigera no mu nzego z’umutekano zitangira kubakurikirana. Ibyo ngo byatumye ava mu gihugu nubwo atavuga igihe yagendeye cyangwa aho aherereye.

Mwenedata yavuze ko yagiye yitaba mu Bugenzacyaha, kwisobanura ariko ngo byageze igihe abona ko ibisobanuro atanga bitazumvikana, ahitamo kuva mu gihugu.

Abajijwe ku bimuvugaho icyo gihe yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, icyo gihe yatangaje muri bimwe mu bitangazamakuru  ko atazi neza niba Mwenedata yarahamagajwe akabazwa ku byaha aregwa, ariko ati “Nubwo yaba yarahamagawe akanabazwa ni ibisanzwe mu mubano w’inzego z’ubutabera n’abantu.’’

Mwenedata si mushya mu gushaka kwiyamamaza mu Rwanda ntibimuhire kuko mu 2013 yagerageje amahirwe ye mu matora y’abadepite agatsindwa, kuva icyo gihe izina rye ntiryongere kumvikana. Yongeye kuvugwa ari uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje ariko nabwo ntibyamuhira.

Amategeko agena ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kubona amakuru ko Mwenedata yahunze cyashatse kumubaza kuri Telephone ye igendanwa ariko itanyuramo kugirango tumaze niba koko yarahunze n’icyatumye ahunga.

 

 

About author

Related Articles

1 Comment

  1. UkoByumva November 17, 2017 at 3:55 pm

    Ibi ni ibiki bantu b’iwacu?
    None se ni ukubera iki NEC ibi byose by’abantu bapfuye bagaragara kuri izo list itabigenzuye mbere yuko amatora akorwa? harimo urujijo.
    Simburana ndabaza ntazabizira.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *