umu amakuru- Nyuma ya Magufuri gusura Perezida Museveni na Bashiir wahoze ashakishwa ari muri Uganda | Umusingi

Nyuma ya Magufuri gusura Perezida Museveni na Bashiir wahoze ashakishwa ari muri Uganda

Views:
215

Abantu bakomeje kwibaza byinshi kuri Perezida Museveni usurwa cyane n’abaperezida bagenzi be ,nyuma ya Perezida wa Tanzania Magufuri wa musuye mu minsi ishize akimara kuhava na Perezida wa Sudan Bashiir wahoze ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ariko ubu akaba atagishakishwa ari muri Uganda kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2017.

Bamwe mu banyapolitiki muri icyo gihugu barimo kwibaza impamvu Perezida Museveni akomeje gusurwa bamwe bakagirango n’ibibazo afite birimo imvururu zimaze iminsi zivugwa mu Nteko ishingamategeko zishingiye ko bamwe bashaka ko hajyaho itegeko rishyiraho imyaka umukuru w’igihugu agomba kutarenza abandi bashyigikiye ko ritajyaho babireka uko byari bimeze ku buryo bavuga ko bishobora kuba byarateye Perezida Museveni ubwoba akaba aribyo bituma asurwa n’abagenzi be twavuze hejuru mu nkuru kugirango niharamuka hagize ikiba bazamutabare.

Kuri Perezida Bashiir we bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byavuze ko Perezida Bashiir yaje mu ruzinduko rw’iminsi 2 akaba aje mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa muri Uganda aho na Perezida Museveni amusaba gukangurira abashoramari kuza muri Uganda.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Perezida Bashiir yageze ku kibuga cy’indege cya Enteebe akakirwa na Museveni nyuma akanyuzwa mu mirongo y’abasirikare yarangiza akabyinirwa mu ndirimbo gakondo zo muri Uganda nyuma yaho akajyanwa mu rugo rwa Museveni kugirango baganire bihagije.

Ku kibazo cya Magufuri we akaba yaraje ku kibazo  cy’umubano uteri mwiza hagati ya Tanzana na Kenya aho bivugwa ko hashobora kuba intambara.

Nkuko ubona ibihugu bikomeye ku isi nka Amerika na Russia n’ibindi usanga buri gihe bisa n’ibipingana ariko muri East Africa ho Perezida Museveni ashaka kwerekana ko ariwe ukomeye kurusha abandi kubera ko ngo ariwe watanze abandi bose kujya kubutegetse akaba yaranze no kuva ku butegetsi bishobora gutuma habaho intambara muri icyo gihugu.

Muhungu John –Kampala

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *