umu amakuru- Ibya abandi bahanzi babakobwa bakwiye kwigira kuri Sheebah Kalungi umaze kugera kure muri muzika (Reba amafoto ye) | Umusingi

Ibya abandi bahanzi babakobwa bakwiye kwigira kuri Sheebah Kalungi umaze kugera kure muri muzika (Reba amafoto ye)

Views:
475

Umuhanzi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda ubu amaze kugera ku rwego rushimishije muri muzika ariko hari icyo abikesha n’abandi bahanzikazi bakwiye kumwigiraho.

Bamwe mu bakwiye kumwigiraho harimo Young Grace ugerageza gukora muzika,Knowless nawe umaze gusa n’ufatisha ,Queen cha ugerageza, .

Abaze kujya mu cyerekezo kimwe na Sheebah harimo Charly na Nina abo bari mucyerekezo kiza n’uwitwa Marina na Paccy  abandi ntibaramenya inzira berekeza baracyafite amasoni n’ubwoba kandi Abasitari nta soni bagira ndetse nta bwoba bagira.

Sheebah kugirango agree ku rwego agezeho yakoze byinshi bamwe bamuseka ariko bimwe mu byamufashije harimo kwikorera branding ,kwambara nk’Abasitari ,kwifotoza nk’Abasitari kumenya aho yifotoreza ,gukoresha social media cyane ,kumenyana n’abanyamakuru benshi no kugira impano yo kuririmba icya nyuma n’amahirwe abamo no kutarambirwa cyangwa gucika intege kubera ibibazo nk’umukobwa ahura nabyo bikomeye ariko akihangana akabivamo aribyo byatumye agera ku rwego rushimishe aho ubu akorera amafaranga menshi.

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nyinshi harimo iyitwa Nkwatako ,indi yakoranye na Yanki Benda yitwa Farmer,Kisasi kimu,Ice cream,  ubu akaba aherutse gukorana indirimbo nziza na The Ben.

Bamwe mu bahanzi hano mu Rwanda usanga iyo asohoye indirimbo akagira gutya akoherereza umunyamakuru kuri watsap ko yasohoye indirimbo nta mubwire amakuru arambuye ubwo akaba azi ko abirangije ibindi ntumubaze.

Ikindi ashobora kuyikora hagashira umwaka cyangwa igice cy’umwaka ntayindi arasohora ukibaza abantu bazamumenya gute nta competition ihari nkuko ahandi usanga abahanzi barushanwa gusohora indirimbo nziza izakundwa cyane kurusha abandi.

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *