umu amakuru- Cristiano Ronaldo yirutse mu bitaro ashaka kwiforanya n’umugore we amaze kubyara. | Umusingi

Cristiano Ronaldo yirutse mu bitaro ashaka kwiforanya n’umugore we amaze kubyara.
Views:
435

Umugore wa Christiano witwa Georgina Rodriguez yibarutse umwana w’umukobwa maze se amwita Alana Martina.

Christiano yagaragaye mu bitaro Quiron Universal aho umugore we yari yagiye kubyarira yiruka ashaka kwifotoranya n’umugore we akimara kubyara ndetse akaba yifotoje bari kumwe n’umuhungu we mukuru.

Christiano Ronaldo yifotoza n’umugore we amaze kwibaruka umukobwa

Yishimiye umwana we wa 4 abinyujije kuri Instagram ye ariko nyuma ho amasaha make undi mukobwa umunyamideli witwa Natacha Rodrigues yashinjije Cristiano Ronaldo ko yaciye inyuma umugore we bagasambana mu kwezi kwa 3 akaba yaramushinjije kuri Televiziyo.

Natacha Rodrigues

Natacha Rodrigues

Natacha Rodrigues mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo yagize ati “Christiano yajyaga anyandikira kuri watsap ambwira ko akunda ikibuno cyanjye kandi ko ashaka kuzakireba imbona nkubone kugeza ubwo twahuye mu kwezi kwa gatatu turasambana kandi ari mu rukundo na Georgina Rodriguez.

Abantu batangiye kwibaza impamvu uyu mukobwa yavuze ko yaryamanye na Ronaldo ari uko umugore we yabyaye ,ese ntibyaba ari ugushaka kubasenyera urugo.

Christiano Ronaldo abajijwe niba kuba umubyeyi yarabyishimiye yagize ati “nta kintu kiza nko kuba umubyeyi narabyishimiye cyane kandi byamindiye undi muntu utandukanye ni uko nari meze mbere”.

Ndayambaje F

 

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *