umu amakuru- Umugambi wo kwica Bebe Cool wari uwo kumwica umunsi umugore we Zuena yabyaye | Umusingi

Umugambi wo kwica Bebe Cool wari uwo kumwica umunsi umugore we Zuena yabyaye

Views:
501

Mu minsi ishize mu gihugu cya Uganda havuzwe urupfu rw’umuhanzi Dizzy wari kumwe na Bebe Cool imodoka idafite pulake irimo abantu batazwi yashakaga kugonga uyu muhanzi Bebe Cool ariko igahusha ikagonga uwo bari kumwe agapfa.

Bebe Cool yahise abyandika ku rubuga rwe rwa Facebook avuga uburyo imodoka ifite ibirahure by’umukara idafite pulake abayibonye yari iparitse ahantu kumara umwanya muremure isa n’ifite icyo itegereje ku ruhande rw’akabyiniro Bebe Cool yari yagiye gucurangamo.

Uwo munsi abantu bari bakwirakwije amafoto y’umugore wa Bebe Cool Zuena ko yabyaye ariko nyuma umugabo we arabihakana ko atarabyara ahubwo hari abantu batangaje ko yabyaye.

Amakuru aturuka mu bantu bazi uyu muryango bavuga ko abagizi ba nabi aribo bari bapanze icyo gikorwa kibi cyo kwica Bebe Cool bazi ko uwo munsi aribwo umugore we Zuena aribube yabyaye.

Bebe Cool akaba yarigeze kugeragezwa kwicwa arashwe ubwo abantu batazwi bamurasiye mu gitaramo bakamurasa mu kuguru ndetse na Perezida Museveni akaba yaramusuye mu bitaro aho yari arwariye.

Bivuze ko abamurashe bakimushakisha ariko kugeza ubu uyu muhanzi akaba ataramenya icyo bamuziza.

Noella

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *