umu amakuru- Arasaba ko inzego zishinzwe umutekano kugenzura Me Mukamusoni wohererejwe amafaranga kuyaha Mushaid ufunzwe akayirira. | Umusingi

Arasaba ko inzego zishinzwe umutekano kugenzura Me Mukamusoni wohererejwe amafaranga kuyaha Mushaid ufunzwe akayirira.

Views:
461

Umugore witwa Mukabuduwe Zena aba mu gihugu cy’uBubiligi arasaba ko inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zigenzura uwitwa Mukamusoni Antoinette akaba yarahoze yunganira mu mategeko Mushaid ufunzwe ko hari  amafaranga yahabwaga kugirango ayahe Mushaid aho kuyamuha akayitwarira.

Kuwa 3 Nzeri 2017 Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenya ayo makuru cyashatse kubaza Me Mukamusoni Antoinete niba koko yarahawe amafaranga kuyashyikiriza Mushaid ufunzwe ntayamushyikirize maze akoresheje urubuga rwe  rwa Whatsapp yagize ati “Dosiye ya Mukabuduwe Zena narayishyinguye my dear nabyo mubyandike ubwo nibyo ntambeshyera mubyandike rwose”.

Yakomeje avuga ko ku kibazo cye na Zena tujye twandika tutamubajije ko nta kibazo ariko tumubwira ko tutabikora kwandika inkuru tutamubajije kandi avugwa muri iyo nkuru.Me Mukamusoni yongeyeho ko mu ijuru afite uzamuvugira kandi atakomeza gutiza satani amaboko ntibikabeho.

Mukabuduwe Zena avuga ko yamuhaye ibihumbi 50 amafaranga y’uRwanda ngo ayamuhere Mushaid wayoboraga Ishyaka PDP Imanzi ufungiye Impanga ariko ngo ntiyayamuha.

Me Mukamusoni Antoinette niwe wunganiye umugabo wa Zena witwa Rwabahizi ,yunganiye mu mategeko Lt.Mutabazi Joel n’abandi

Mukabuduwe Zena ushinja Me Mukamusoni kwivanga no guteza ubutumvikana bushingiye ku mitungo umuryango we

Mukaboduwe Zena avuga ko yamenyanye na Me Mukamusoni kubera ko Iburayi bateranyaga amafaranga kuyoherereza Mushaid abajije uwo batumaho Mushaid bamubwira ko hari Avoka amenyana nawe gutyo amuha ibihumbi mirongo itanu y’amanyarwanda kugirango ayahe Mushaid agure agasabune ariko ntiyayamuha nkuko abivuga.

Mukabuduwe Zena yagize ati “n’abihakana uzamubaze uko twamenyanye kuko arabizi ko abantu inaha ariwe bizeraga bamutuma kuri Mushaid ndetse kubera hari n’abandi bamutumaga ntageze ubutumwa bwose byatumye bamukura mu idosiye ya Mushaid ninaho yambwiye ko umugabo wanjye yarenganye azamuburanira agafungurwa tumuha akazi gutyo ariko aho gukora akazi ahubwo yishakiraga imitungo kuko yahise yimukira mu nzu yacu atangira gushaka kugura hari iwanjye mu Gitega turabyanga none asubiye inyuma agiye kuturega afatanije n’umwisengeneza wanjye ngo arashaka kumuha umurage we nk’ibaza ukuntu azaha umwana umwe nawe tutemera abandi ntibabahe ubwo koko uwo muntu ibyo akora azi ko ubutabera buhari?.”

Ibi byose kumenyekana ni uko Mukabuduwe Zena na Me Mukamusoni Antoinette bagiranye ikibazo aho Mukabuduwe amushinja kwivanga mu mitungo ye ayita iy’umuryango ndetse Me Mukamusoni akaba yamaze kwandikira Mukabuduwe urwandiko amusaba kuza hakabaho igabanwa ry’imitungo ivugwa ko ari iya Mukabuduwe Zena ariko Me Mukamusoni akaba avuga ko ari iy’umuryango wa Zena ndetse akaba yunganira uwitwa Uwamahoro umwisengeneza wa Mukabuduwe Zena.

Me Mukamusoni Antoinette yunganiraga umugabo wa Mukabuduwe Zena witwa Rwabahizi Jean ufungiye I Ntsinda mu Karere ka Rwamagana hanyuma amasezerano bari bafitanye ararangira ,amasezerano arangiye nibwo Me Mukamusoni yahise afatana n’uwo mwisengeneza wa Mukabuduwe Zena ushaka ko ahabwa umurage ku mitungo Zena avuga ko ari iye.

Igitangaje muri iyo mitungo ni uko ubu umupangayi uyibamo washyizwemo na Me Mukamusoni Antoinette witwa Remeon yanze kuyivamo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu w’Umucyo Akagali ka Rwampara umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali yatubwiye ko inteko y’abaturage yafashe icyemezo ko imitungo ya Zena icungwa n’uwo Mwisengeneza we Uwamahoro .

Ikirimo kwibazwa ni gute inteko y’abaturage ifata icyemezo ku mitungo y’umuntu cyangwa ku mitungo y’umuryango nkaho uwo muryango utabaho?.

Ikindi ko icyangombwa cy’iyo mitungo cyanditseho ko ihagarariwe na Zena ,niba Umwisengeneza wa Zena umwe Uwamahoro uhagarariwe na Me Mukamusoni Antoinette kuki ariwe Inteko y’abaturage yahaye uburenganzira bwo gucunga iyo mitungo kandi hari n’abandi bana benshi muri uwo muryango?.

Aha niho bamwe mu baturage bavuga ko Remeon washyizwe mu nzu za Zena atanga ruswa ku muyobozi w’umudugudu kugirango bahuguze imitungo ya Zena ariko bakaba barabikoze nabi kuko nta tegeko rivuga ko inteko y’abaturage itegeka imitungo y’abandi uko icungwa.

Uyu munsi Kuwa 9 Nzeri 2019 mu kiganiro twagiranye nawe yavuze ko atinya Imana n’inzara gusa ati “mfite uzamvuganira mu ijuru uzavuguruza Ikinyamakuru Umusingi mwandike byose ababwiye mwe muri mukazi”.

Hari ikindi yavuze ngo cyo gutoroka igihugu ariko avuga ko afite abana barwaye ndetse atwoherereza n’amafoto yabo.

Uwamahoro w’unganirwa na Mukamusoni we yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ngo ko mbona mwihaye kwandika uriya mugore muramushakaho iki ko ari akazi arimo gukora.Uwamahoro yagize ati “mu mureke ndabona mumutera umbwoba mwandike njyewe ariko mu mureke”.

Uwamahoro Ibumoso ushaka umurage we  ari kumwe na Zena Mukabuduwe

Urwandiko rwandikiwe Mukabuduwe Zena

 

Me  MUKAMUSONI Antoinette Avocat au barreau du Rwanda

Contacte 0783030111.0722302550

E- mail: mukamusoniantoinette@yahoo.fr

                                                          Kigali kuwa 16/08/2017

          KIGALI                                                                                                                              RWANDA                             

 

 

                                                                       Kuri Madame ZENA Mukabuduwe

 

IMPAMVU : Gusaba kuza mu Rwanda cyangwa kohereza uguhagararira kugirango

tugabane umutungo dusangiye.

                      

Madame ZENA Mukabuduwe nkwandikiye iyi baruwa nyuma yaho umusaza Kavamahanga yitabiye imana ari nawe wari ahagarariye umutungo dusangiye dukomora k′umubyeyi wacu Bacuruwiha Hamissi kugirango uze tugabane kuneza.

.

Imitungo nshaka ko waza tukagabana kugirango nfate ibyange nshobore kubibyaza umusaruro ni umutungo ubarizwa m′umudugudu w′umucyo akagali ka Rwampara umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali ufite nimero UPI : 1/01/09/479 undi mutungo nuherereye m′umudugudu w′umucyo akagali ka Kinyange umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali ufite nimero UPI 1/01/01/05/168 nawo ni successionn BACURUWIHA akaba ariwowe uyihagarariye.

 

Madame Zena Mukabuduwe nyuma yaho ngusinyishrije umwanzuro wo kukurega wowe nuhagarariye bene KAVAMAHANGA ariko nyuma nkagaragarizwa n′abazungura ba KAVAMAHANGA Muhamudu ko bo ntakibazo dufitanye ko nabo ahubwo bababazwa nukuntu ubatuka ibitutsi byinshi ukabandakaza mu itangazamakuru ko ntacyo upfana nabo bakanambwirako n′ubundi byarikuba byararangiye ariko ko wakomeje kunaniza umubyeyi wabo kugeza avuye mumubiri iki kibazo cyo kugabana cyarananiranye kubera kunaniza abo muwusangiye bakaba batangiye no kwitaba Imana batanariyeho  nasanze ari wowe gatozi kukibazo kijyanye no kugabana uyu mutungo.

 

Madame Zena Mukabuduwe nkaba nguhaye iminsi 15 izabarwa guhera igihe iyibaruwa izakirwa nuguhagarariye hano mu Rwanda ushinzwe gucunga umutungo wanyu usangiye n′umugabo wawe RWABAHIZI Jean ufungiye ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi muri 94 akaba abarizwa muri gereza ya Rwamagana uwo mutungo ukaba uherereye m′umudugudu w′amahoro akagali ka Rukiri ya Kabiri umurenge wa Remera akarere ka Gasasabo.

 

Mugihe iyo minsi uhawe utayubahiriza haziyambazwa amategeko kugirango adufashe kugabana kuko bizaba bigaragaza ko ushaka guhimana kugirango uyu mutungo dusangiye ukomeze kwangirika arinako uta agaciro kubera ko uko iminsi ishira ntagusanwa bikorwa uzatakaza  agaciro kawo.

 

Mbaye mbashimiye uburyo  mwakiriye ubusabe bwange

 

UWAMAHOHO Mariam umuzungura wa KINYATA Rashid uhagarariwe na

 

Me MUKAMUSONI Antoinette

 

BIMENYESHEJWE

 

Umuryango wa KAVAMAHANGA Muhamudu uhagarariwe na MBONYUMUVUNYI RAJDAB

 

Me NAPOLEON Munyeshema uhagarariye umuryango wa KAVAMAHANGA

 

KUMUGEREKA URAHASANGA : Pfotocopie z′ibyangombwa by′imitungo nifuza ko twagabana

 

Gatera Stanley

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *