umu amakuru- Abacuruza abanyamakuru bahagurukiwe,bahereye kuri SACCO | Umusingi

Abacuruza abanyamakuru bahagurukiwe,bahereye kuri SACCO

Views:
352

Mu Rwanda hari ingeso ikomeye mu itangazamakuru aho usanga hari abantu bakora imishinga yabo irebena n’itangazamakuru bakajya kuyisabisha amafaranga bakabeshya ko abanyamakuru bose bayizi cyangwa bafatanije bityo bagahabwa akayabo k’amafaranga bagakira abanyamakuru bagahabwa urusenda(udufaranga duke)cyangwa no kutaduhabwa.

Ni muri urwo rwego nshaka kuvuga ku kintu kimaze iminsi kivugwa cya SACCO y’Abanyamakuru ndetse ejo Kuwa 10 Kanama 2017 numvise bivugwa kuri radio Ijwi ry’Amerika nanjye nifuza kubigeza kubakunda gusoma uko mbibona n’uko byumva.

Abanyamakuru na banyiribitangazamakuru cyane cyane ibyigenga bamaze igihe bavuga ko bafite ikibazo cy’abantu babacuruza bajya gusaba amafaranga kugirango babungukireho niyo mpamvu umwe mu bafite ibinyamakuru byandika witwa Ndahayo Obed yafashe iyambere akandikira inzego zitandukanye asaba ko bamwe mu babikora barimo uwitwa KNC nawe ufite radio1 nayo imaze imyaka mu nkiko kubera uwo yayinyanganyije akagira na TV1 aherutse kubwira Perezida Kagame ko itangazamakuru ryateye imbere kubera imiyoborere myiza ndetse kubera iyo mpamvu hagiye no gushyirwaho SACCO Y’abanyamakuru.

Urwandiko rwanditswe na Ndahayo Obed

KNC abwira Perezida ibya SACCO y’Abanyamakuru

Ibi yabivugiye muri Convention Centre I Kigali ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abanyamakuru(Impamyabigwi iza mbere n’izakabiri) n’abahanzi ndetse n’abakora siporo mu Rwanda.

Bamwe mu bafite ibitangazamakuru byigenga bari bazi ko babonye akanya ko kubwira Perezida wa Repubulika ko itangazamakuru ryigenga rimaze imyaka irenga 20 rifite ibibazo byubukene ko nkuko afasha izindi nzego nabo atabibagirwa kuko nabo n’abanyarwanda nk’abandi nabo bakeneye gukora bakiteza imbere.

Birababaje kubona umunyamakuru arwara ari mukazi atagira ubwisungane,birababaje kubona umunyamakuru arwara ari mukazi akabura abamusura iwabo mu cyaro ,ingero zirahari.

Abandi barapfa bagenzi babo bakabura uko bajya kubashyingura mu gihe usanga mu Rwanda hari amashyirahamwe menshi amaze guteza imbere abanyamuryango bayo ariko mu itangazamakuru amashyirahamwe abaho ku mazina gusa ntacyo amariye abanyamuryango gifatika.

Abamotari usanga amashyirahamwe abafatira moto bagakora bishyura ndetse n’abanyonzi nabo ni uko ariko ugasanga mu itangazamakuru amashyirahamwe ni menshi ariko nta kamaro.

Igitekerezo mugenzi wanjye KNC uzwi nka Kakoza Nkuriza Charles yabwiye Perezida naringishyigikiye 100% ariko ntago ariwe wagombaga kukimubwira kuko hari inzego zishinzwe itangazamakuru mu Rwanda nizo zari kubwira Perezida icyo gitekerezo.

Iyo bivugwa n’umuyobozi w’Inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda nkuko ariyo ishinzwe kongerera ubushobozi itangazamakuru byari kumvikana cyangwa RGB kuko nayo igira uruhare mu guteza imbere itangazamakuru ariko ikibazo yavuze ko ari umuyobozi w’Ishyirahamwe rya banyari ibitangazamakuru byigenga kandi mu byukuri ntago ari bose bari muri iryo shyirahamwe.

Ibyo nabifashe nkabanadi n’ubundi baducuruza kuko yarabeshye ugiye kubara wasanga abenshi bataririmo ndetse batarizi ko ribaho bivuze ko nkuko yari abibwiye umukuru w’igihugu ,aramutse agiye gutera inkunga ibitangazamakuru byigenga yaba azi ko ateye inkunga byose kuko bamubwiye banyiribitangazamakuru byigenga byose.

Mushuti wanjye duhuje igitekerezo Ndahayo Obed umuyobozi w’Ikinyamakuru Intambwe yafashe iya mbere kwamagana ikinyoma cya KNC ariko nanjye reka nkoreshe uburyo bwo kwandika kuko mbishoboye menyeshe abantu ko SACCO y’abanyamakuru ari nziza ariko KNC arekeraho kutuvangira abanze arangize ibye na Nyagatare yariganyije Radio1.Mu byukuri turambiwe abantu baducuruza muri ubwo buryo ugasanga ibintu barabishyira muri rusange kandi wajya gusanga ugasanga ntibarenze 5.

Wajya kuvugana n’umuntu ku mushinga runaka ati ariko twabateye inkunga twafashije Ishyirahamwe ryanyu kandi iryo shyirahamwe ryakozwe mu bwiru,mu ibanga bakaba baguhombeje amahirwe wari kubona ku muntu runaka wari utekereje ko mwakorana.

Perezida twe twamusaba ko azadutekerezaho kuko turi benshi cyane bakora umwuga w’itangazamakuru ryigenga dufite ibibazo byinshi twamugezaho ndetse n’iyo SACCO tukamubwira uburyo twifuza yakora kuko nta wundi muntu uzatuvugira nyuma y’imyaka 20 ibibazo dufite aho kugabanuka byiyongera umunsi ku wundi.

Ibinyamakuru byacu bikeneye gukora bigasohoka,njye sinumva uburyo mu Rwanda habura ikinyamakuru kigenga gisohoka buri munsi cyangwa se buri cyumweru?abantu barabimenyereye kubaho nta binyamakuru bisohoka ariko n’umuco mubi wo kudasoma ibinyamakuru.

Ni gute muri Miliyoni ziri hagati ya 13 mu Rwanda ikinyamakuru kitacuruza kopi ibihumbi bitanu (5000copie)hagize ubishobora yaba umuherwe nyuma y’imyaka 10 yaba ageze ku rwego rwa ba Rubangura n’abandi baherwe bo mu Rwanda.

Ni ibintu byoroshye cyane ariko kubera ko itangazamakuru ryigenga risa n’iryasigajwe inyuma ubigerageje biramugora akananirwa ariko dushyigikiwe ibinyamakuru byasohoka kandi bigacuruzwa kandi bidateje ikibazo.

Buri igihe mu bitekerezo byanjye njya nandika mu kinyamakuru Umusingi birebana n’itangazamakuru ugiye kubyandikaho byose wakwandika ibitabo byinshi cyane niyo mpamvu nshatse kubanza kwihanangiriza abacuruza abanyamakuru kubirekeraho kuko twabihagurukiye kandi tuzabirwanya.Ibinyanyamakuru bitari muri iryo Shyirahamwe babwiye Perezida mpereye ku kinyamakuru

Umusingi

Umusanzu

Umurabyo

Intambwe

Itoroshi

Indatwa

Ishema

Intego

Impamo

Ingenzi 

Amahoro

Gasabo

Hari n’ibindi byinshi ibyo nibyo nibutseho ndetse hari n’ibindi bikoresha amajwi n’ibikorera ku mbuga nkoranyambaga ,ubwo se wavuga ngo aba bose urabahagarariye kandi utarababwiye?.

Iki n’igitekerezo cyanjye bwite haramutse hari undi ushaka kugira icyo yandikaho tukagicisha mu kinyamakuru ashobora kunyandikira kuri Email yanjye stanleygatera@gmail.com Murakoze ndabashimiye

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *