umu amakuru- Kunuka mu kanwa cyangwa ibirenge n’uburwayi cyangwa n’umwanda? | Umusingi

Kunuka mu kanwa cyangwa ibirenge n’uburwayi cyangwa n’umwanda?

Views:
128

Buri muntu aba akwiye kugira isuku kuko hari bamwe usanga banuka mu kanwa kubera baba batogejemo n’umuti woza mukanwa witwa Colgate cyangwa n’indi itandukanye abandi bakanuka ibirenge kubera kudakaraba.

Hari abandi banuka ibirenge kubera uburwayi ariko buravurwa nkuko bigaragazwa n’inzobere mu ndwara z’umubiri.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi barimo uwotwa Doreen yagize ati “hari igihe usanga umuntu ari mu modoka rusange itwaye abagenzi agakuramo ikweto zinuka ukajya kugera iyo ugiye wumva mu nda hakurya kubera umunuko w’inkweto”.

Bamwe kunuka inkweto biterwa n’umwanda ni uko hari abambara amasogisi atameshe inshuro nyinshi zikajyamo icyuya bigatuma inkweto zinuka abandi baba batakarabye akambara amasogisi inshuro nyinshi kandi adakaraba.

Umuntu yipfutse ku mazuru kubera undi anuka mu kanwa

Ku banuka mu kanwa nabo hari igihe usanga umuntu arabyutse ntiyiborose mu kanwa akagenda akirirwa anukira abantu mu kanwa cyangwa yaba yicaranye n’umuntu mu modoka yavuga ukumva umwuka we unuka nabi ,ibyo n’ibintu abantu baba bakwiye kwirinda bakagira isuku.

Doreen yakomeje avuga ati “ibaze umuntu nk’uwo unuka mu kanwa iyo ageze iwe mu rugo ashobora gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye bakaryoherwa?kuko iyo hari ikikubangamiye mugiye mu cyumba gukora imibonano mpuzabitsina bihita bikunanira”.

Hari abandi bagira indwara zo kunuka mu kwaha nabyo usanga bibangamira abantu batandukanye aho ukora ,abo wirirwana nabo ndetse n’abo mubana mu rugo n’ibintu byo kwirinda kuko birabangama cyane.

Janet. K

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *