umu amakuru- Ese itangazamakuru ryo mu Rwanda ryavumwe na nde?amahirwe 2 akomeye yose bamaze gupfusha ubusa bahura na Perezida Kagame | Umusingi

Ese itangazamakuru ryo mu Rwanda ryavumwe na nde?amahirwe 2 akomeye yose bamaze gupfusha ubusa bahura na Perezida Kagame

Views:
26

Itangazamakuru ryo mu Rwanda wagirango hari uwarivumye kudatera imbere kuko niho hasigaye ibibazo byinshi ugereranije nahandi ariko n’ubwo ririmo ibibazo byinshi bamaze guhura na Perezida Kagame inshuro 2 zose aje kuganira nabo inshuro 2 zose ariko bakananirwa kumubwira byibuze bimwe mu bibazo bikomeye bafite.

Bwa mbere ndibuka ko Perezida Kagame yagiranye umwiherero n’abayobozi b’ibitangazamakuru icyo yari agamije ni ukugirango igihugu abereye Perezida kigire itangazamakuru rikora kinyamwuga ndetse rifasha guteza imbere igihu ariko aho kugirango bamubwire bimwe mu bibazo bari bafite icyo gihe ahubwo batangiye kuregana imbere birangira ntacyo bamubwiye.

Ejobundi andi mahirwe aragaruka Perezida yeje guhura n’abanyamakuru n’abahanzi ndetse n’abakora siporo kandi aho hantu hose mu by’ukuri hari ibibazo byinshi ndetse bikomeye utabyemera wenda ntabizi cyangwa yaba yirengagije.

Perezida Kagame yahuriye n’ibyo byiciro uko ari 3 ariko njye ngiye kuvuga ku itangazamakuru n’abanyamakuru kuko ngo ujya gutera uburezi arabwibanza.

Hari ibintu dukwiye kumenya ni ukuri kw’Imana ,dukwiye kumenya kuvugisha ukuri ,dukwiye kurekeraho gutekinika na Perezida yarabirwanije mu gutanga amanota y’imihigo y’uturere kandi tukamenya ko ikibazo gikemuka ari uko cyavuzwe kandi tukajya dusoma tukandika ibyo bintu mbona byadufasha.

Njye nkunda gusoma umuntu witwa Charles Obo Onyango yandikira ibinyamakuru bitandukanye birimo The eastAfrican ,abitwa ba Andrwe Mwenda ,ba Olimwengu n’abandi ariko byibuze iyo nsomye ibyo bandika numva hari isoma nkuyemo ari byo bimfasha nanjye kugirango nshobore kwandika inkuru zisomwe n’abantu benshi kandi zibafashe gusobanukirwa.

Nyuma yo kujya kubonana na Perezida Kagame muri Convetion Center nahigiye ibintu byinshi aribyo nshaka kubagezaho kuko namwe byabafasha.

Narabanje ntegereza kumva ko utangamagambo (MC)atugezaho gahunda kugirango numve niba bateganyije umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo nsanga umwanya wo kubaza ibibazo utateganijwe numva ndababaye kuko hano hanze hari ibibazo byinshi uretse n’itangazamakuru uretse ko njye nashakaga kumubaza ibijyanye n’umwuga wacu nkunda cyane.

Mu bindi bihugu bateganya amafaranga y’itangazamakuru mu ngengo y’imari y’igihugu kandi buri kigo kiba kigomba kugaragaza icyo amafaranga cyahawe cyayakoresheje bityo ibitangazamakuru nabyo bikaboneraho ,ese mu Rwanda ko mu itangazamakuru harimo inzira zo kubona amafaranga kuki bank zijya mu bindi bigo kubisaba ko bakorana ko mu binyamakuru bank zitajya ziza?

Ese kuki Leta idashishikariza abashoramari kuyishora mu itangazamakuru?nikikwereka ko Leta ibishatse abashoramari baboneka kandi itangazamakuru rigakora neza dore ko Minisitiri w’Inagabo Gen.Kabarebe abajijwe niba abona itangazamakuru ry’uRwanda hari ikibazo riteza muri gahunda za Leta yavuze ko ntakibazo ritera kuko ritarwanya gahunda za Leta .Itangazamakuru ryatanga akazi ku bashomeri ,ryatanga imisoro ku gihugu ,guteza imbere ibigo by’imari no guteza imbere abarikora muri rusange mu byukuri Perezida Kagame akwiye kureba ikibazo cy’itangazamakuru ku buryo abanyarwanda benshi barikora batishimye kandi usanga abenshi Leta ariyo bashyira mu majwi.

Abamaradiyo na Televiziyo bahora barira ngo iminara ihenze ayo basabwa mu misoro batayagaruza kubera kutigenga ku minara bituma hari aho batarenga n’ibindi byinshi byari kubazwa Perezida wenda ntawamenya yari gutanga umuti.

Ikindi nibaza kuri uriya munsi abanyamakuru bahuye na Perezida ntibahabwe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo ndetse ku mbuga nkoranya mbaga abanyamakuru bakanengwa cyane bati niba mudashoboye kwibariza muzabariza abaturage?none abateguye kiriya gikorwa ko Perezida yari azi ko agiye guhura n’abanyamakuru aziko aribo baba bafite ibibazo bivuze ko yaje abyiteguye ahubwo ahageze ati “narinzi ko hari n’ibibazo none n’ibitekerezo no gushima”.

Buriya yaratuneguye muri make ahubwo yirebeye ikinamico abantu barumirwa hanyuma abateguye bumva kubaza Perezida ari icyaha ku buryo babuza abantu kumubaza?nyamara kubaza bitera kumenya kandi hari ibitagenda biravugwa bigakosorwa niko kubaka igihugu naho guhisha numva atari ingeso nziza kandi ntago ariko kubaka igihugu dushaka.

Amaherezo azaba ayahe?Umunyamakuru SACCO niwo gisubizo se?icapiro ku binyamakuru niwo muti se?umunara ku mateleviziyo niwo muti se?ku maradiyo se ,nibyinshi ariko hakenewe umuti uvura indwara y’ubukene mu itangazamakuru kandi umuti urahari ni uko abantu badashaka kuwutanga abantu bagakora bakiteza imbere.

Abanyonzi babujijwe gukorera mu mujyi itangazamakuru rirabavugira Perezida abemerera kongera gukorera mu mujyi ,abamotari moto zari zarafashwe nyinshi itangazamakuru rirabavugira Perezida arabimenya moto zisubizwa banyirazo n’abandi izo n’ingero nkeya natangaga hanyuma itangazamakuru rizavugirwa na nde?.

Ibibazo biri mu itangazamakuru nibyinshi cyane ahubwo abandika ibitabo bari bakwiye kubyandikaho babona amafaranga menshi kuko ibitabo byabo byagurwa cyane.

N’ibyinshi umuntu yavuga muri iyi nkuru ariko reka ndekere aho n’abandi bazasoma igitekerezo cyanjye bakumva nabo hari ibyo bashobora kwandika bafite uburenganzira kunyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com nabo ibitekerezo byabo tukabigeza kuri rubanda .

Imana ibarinde ariko dusengere umuvumo ugende itangazamakuru naryo ritere imbere n’abarikora batere imbere nk’abandi kandi nzi neza ko uribusome iyi nkuru hari icyo ari bwigiremo murakoze cyane

Gatera Stanley

0783664450

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *