umu amakuru- Irebere uburyo umukinnyi Saido Mane yakomerekeje umuzamu wa Man City agahabwa umutuku. | Umusingi

Irebere uburyo umukinnyi Saido Mane yakomerekeje umuzamu wa Man City agahabwa umutuku.

Views:
167

Saido Mane n’umukinnyi wa Liverpool ukomoka mu gihugu cya Senegal akaba yarahawe ikarita y’umutuku mu gice cya mbere cy’umukino wabahuzaga na Man City kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Man City yatsindaga ibitego 5 ku busa bwa Liverpool.

Abahanga mu mupira w’amaguru abenshi barimo Henry Thiery wakiniraga ikipe ya Arsenal na Barcelona,Gary Neville n’abandi batandukanye bavuze ko Saido Mane atari akwiye guhabwa ikarita y’umutuku abandi bati yari ayikwiye.

Uburyo yahawe ikarita byatewe n’uburyo umuzamu yasohotse yihuta na Saido Mane aza yihuta areba umupira hejuru yazamuye ukuguru urukweto rukubita umuzamu wa Man City ku musaya arakomereka cyane bituma asimburwa.Ikipe ya Liverpool yasabye FA ko yagabanya ibihano byahawe umukinnyi wa Liverpool byagabanywa kuko yahanishijwe gusiba imikino 3 yose.FA Ikaba yamaze no gutesha agaciro ubusabe bwa Liverpool bwo kugabanya ibihano byahawe umukinnyi wabo.

Ndayambaje F

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *