umu amakuru- Amarozi ateye ubwoba :Bamukuragamo ibimene by’amacupa n’amagufwa y’ifi mu maso ye bakoresheje urwembe n’igikwasi | Umusingi

Amarozi ateye ubwoba :Bamukuragamo ibimene by’amacupa n’amagufwa y’ifi mu maso ye bakoresheje urwembe n’igikwasi

Views:
386

Kuwa 10 Nzeri 2017 bamwe mu banyeshuri bigaga G.S. Gahini basuye mugenzi wabo biganye wagize ikibazo bakamuroga guhuma amaso kandi yari umugabo mukuru wikoreraga.

Uwo mugabo witwa Ndiziye Valensi yabwiye abamusuye ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo abenshi barize amarira abatarize amarira y’abagabo yatembeye mu nda nkuko bijya bivugwa ko amarira y’umugabo atembera mu nda.

Mbere y’uko dukomeza kubagezaho iyi nkuru twasabaga ko buri muntu wese aho ari yafasha Ndizeye Valensi uzwi ku izina rya Gafundi ,cyane n’Abanyarwanda baba muri Diaspora bakwiye kujya batabara abantu bameze nabi kuko nabo sibo kandi umubiri ukora ibyawo kandi gufasha no gutabara n’umugisha uba ukoreye ku Mana.

Uyu mugabo Ndizeye yari umukozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Nyagatare ari naho ubu atuye,yagize ikibazo atarashaka umugore baramuroga arahuma ndetse uwaba azi uwamuvura yafasha uyu muntu Imana ikazamuhemba kuko yarababaye ku buryo ndengakamere.

Avuga ko byatangiye ingohi z’amaso zimugwa mu maso akazikuramo bwacya hakagwamo izindi nyinshi amaso atangira kumurya aratukura cyane aho yavugaga ko amaso ye yasaga n’urunyanya ruhiye ajya kwa muganga biranga ajya Faisal baramubaga ariko amaso arushaho kumurya amubabaza cyane.

Ndizeye avuga ko ubwo muganga yamubagaga icyuma cyaramucitse kigwa mu jisho rye ava amaraso menshi ariko Imana iramufasha arahava ariko akomeza kwivuza bamuha imiti itandukanye ariko ntigire icyo imufasha kugeza ubwo yabonye ntacyo bimumariye ahitamo kugerageza ahandi bamubwiraga.Mbere y’uko Ndizeye afatwa hari hashize iminsi mike murumuna we apfuye yishwe n’uburozi.

Bimaze gukomera cyane atagishobora kuryama kubera ububabare umuntu yamugiriye inama yo kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda aho yagiye bamusaba ibikwasi bibiri n’inzembe ebyiri bagafata igikwasi kimwe bakakinyuza mu mwenge w’urwembe bakakijomba mu jisho bakamukuramo ibimene by’amacupa.

Zawadi na Kantengwa bashyikiriza Ndizeye imfashanyo yamugenewe n’abize i Gahini

Ndizeye ufite inkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona yifotoranya n’abamusuye

Ndizeye Valensi wagize ikibazo cyo kutabona

Ndizeye agira ati “uwo muvuzi wa Kinyarwanda yamaze kunkuramo ibyo bimene by’amacupa numva ndorohewe imisonga aragabanutse ariko nageze mu rugo nyuma y’iminsi 3 ububabare bwaragarutse noneho ari bwinshi cyane nsubirayo nanone akoresha inzembe n’ibikwasi noneho bankuramo amagufwa y’ifi abantu barabirebaga kugirango batazavuga ko aribyo nihimbira”.

Ndiziye akomeza avuga ko uwo muvuzi wa Kinyarwanda akimara kumubona yamubwiye ko ari amarozi ngo aramubwira ati “ariko ubu baragushaho iki koko?”.

Ndizeye avuga ko yabajije uwo muvuzi wa Kinyarwanda niba yamuvura undi amwemerera ko yamuvura undi kubera ububabare ati ndakwinginze mvura niba amafaranga wamvurira ntayabona nzakubere umushumba cyangwa niba ari n’ingurube nzaziragire kugeze igihe uzumva ikiguzi wamvuriye kirangiye ukandeka nkagenda.

Ndizeye aviga ko icyo gihe yababaye cyane kubona umuntu wari mu biro bya Leta akora ,umuntu washoboraga guhagararira igihugu akaba ageze kwifuza kumuvura akaragira ingurube ati “sinzibagirwa icyo gihe narababaye cyane ntekereza kwiyahura nabyo birananira ariko ubu kwiheba bitangiye gushira ndetse mfite ikizere ko nzakira”.

Ndiziye yageze aho avuga ko igihe cyageze akarwara ibisebe mu mutwe mu maso mu kanwa hose ari amaraso n’amashyira yaryama uburiri bukuzura amashyira n’amaraso binyura mu kanwa no mu mazuru n’ahandi hose.

Ubu Ndizeye akeneye ubufasha bwa buri muntu wese natwe abandika iyi nkuru ni ukugirango tumugereze ijwi rye kure hashoboka kugirango niba hari uwashobora kumuha ubufasha ubwo aribwo bwose cyangwa akaba yavurwa mu mufashe.

Avuga ko yumva amaso ye arimo ariko akabiri karaje gatwikira ku jisho niba hari uwamufasha akivuza cyangwa akarogorwa yamufasha ariko ubu niwe muntu usenga cyane kuko ngo yageze aho ahungira mu Mana kugirango n’apfa azage mu ijuru kuko avuga ko n’uwamurozi yamurenganije kuko nta muntu arahemukira kuva yabaho.

Umwe mu bamusuye ndetse biganye mu ishuri rimwe witwa Zawadi Geafrey yabwiye Ndizeye ati “kuba twaje kugusura ni uko tukuzirikana kandi turagukunda cyane ntukihebe tukuri inyuma kandi turi kumwe n’abandi bose bize I Gahini batashoboye kuza kubera impamvu zitandukanye batubwiye ngo tugusuhuze kandi tukubwire ko kubabara atariko gupfa Imana byose irabishobora kandi twizeye ko uzakira umunsi umwe tuzicara tukaganira amateka y’ibyakubayeho”.

Ibi Zawadi yabimubwiraga bihekejwe n’ibahasha yamugenewe n’abize I Gahini yo kumufasha mu tuntu twibanze ariko hakenewe n’ubufasha bwa buri wese.Ndizeye yishimye cyane avuga ko Imana yatumye abo biganye bamutekerezaho bakava I Kigali bakajya kumusura Nyagatare ari umugambi w’Imana ko agiye gukira kuko yari yarihebye aziko nta muntu umutekerezaho ariko akaba yashimiye cyane buri wese wamutekerejeho ndetse nabashoboye kumutera inkunga bose ati Imana ibafashe no kuza kwanyu n’ikimenyetso ko ngiye gukira kuko nabajije Imana niba iki gihano yampaye ari njye wakoze icyaha gikomeye kurusha abandi ariko Imana imbwira ko ishaka ko mba ishuri ku bandi kandi ko igihe kizagera ngakira.

Yavuze ko umubiri wamubabaje ku buryo bukomeye haba mu bwonko no ku mubiri hejuru yababaye bikomeye ariko ubu kubera amasengesho yumva atangiye koroherwa no guhura n’abantu bakamukomeza bimufasha kumva ko buzajya gucya yakize areba neza.

Mu bindi bihugu nka Uganda na Kenya iyo hari umuntu ukeneye ubufasha binyuzwa mu itangazamakuru bagakora igikorwa kitwa car wash aho abasitari n’abayobozi bakomeye bakaza bakoza imodoka na moto amafaranga avuyemo bakayafashisha ukeneye ubwo bufasha mu Rwanda bikaba bitarahagera.

Gatera Stanley

About author

Related Articles

1 Comment

  1. ALMU September 13, 2017 at 6:06 am

    Ndababaye kubw’iyinkuru, gusa nakomere kuko yahungiye ku Mana, yahisemo neza. Ni ishuri Imana yamucishijemo, nakomere ubutsinzi buri muri Yesu, azakira.
    Mumbabarire mumpe telefoni ze, muturangire neza na adress yaho atuye, turebe icyo twamumarira. Muzimpe kuri adresse e-mail yanjye.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *