umu amakuru- Indwara itaramenyekana yahuruje abaganga ubwo abanyeshuri 43 bafatwaga n’indwara itazwi | Umusingi

Indwara itaramenyekana yahuruje abaganga ubwo abanyeshuri 43 bafatwaga n’indwara itazwi

Views:
40

Ku wa Gatanu  tariki 9 Kamena 2017 abanyeshuri 43 barimo abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyagahanga, urwa Mugera na Nyabiheke, byo mu karere ka Gatsibo, bafashwe n’indwara itaramenyekana ibatera kwishima umubiri wose.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje aya makuru buvuga ko bwahise bubageza kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko kugeza ubu hari bamwe baraye bavuwe barataha abandi barara mu bitaro.

Yagize ati “Ejo ku mugoroba, twamenye ko hari abanyeshuri 43 bafashwe n’indwara itaramenyekana. Bahise batangira kuvurwa, hari 35 baraye batashye nyuma yo kuvurwa.”

Yongeyeho ati “Ntituramenya icyabiteye ariko umutnu ntiyavuga ko ari ugusara (nk’uko biri kuvugwa). Ni uburwayi bubafata bishimagura. Muri iki gitondo abaganga bazindukiyeyo(Ku Kigo Nderabuzima cya Mugera), harimo n’abaturutse ku Bitaro Bikuru bya Ngarama bajya gutanga ubufasha, turacyategereje icyo batubwira.”

Kugeza ubu hari kwibazwa icyaba cyateye iyi ndwara muri ibi bigo by’Amashuri bituranye n’inkambi y’Impunzi z’Abanye-Congo ya Nyabiheke, gusa Akarere kavuga ko katakwemeza ko bifitanye isano no guturana n’inkambi kuko atari abanyeshuri gusa bahura n’izo mpunzi.

Hari abaganiriye n’ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa  bavuga uburozi abandi bavuga ibisazi mbese haracyavugwa byinshi ariko abantu bategereje ko abaganga batangaza iyo ndwara iyo ariyo.

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *